• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Paris: Abatutsi biringiye Perefe Bucyibaruta bashingiye ko yari afite umugore w’Umututsikazi-Umutangabuhamya

Umwanditsi
May 24, 2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, hakomereje urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura Gikongoro. Humviswe umutangabuhamya w’imyaka 72 y’amavuko utarahigwaga, ariko wiboneye byinshi birimo igitero cyagabwe ku ishuri ry’imyuga rya Murambi. Yahamirije urukiko ko Abatutsi aho bari bahungiye, banze kuhava ngo bahunge kuko bari bizeye ko Perefe Bucyibaruta wari ufite Umugore w’Umututsi kazi azabarengera nti bicwe.

Uyu mutangabuhamya w’imyaka 72 y’amavuko, utari mu bahigwaga (Abatutsi) mu gihe cya Jenoside, nyuma yo kurahirira imbere y’inteko iburanisha i Paris ko agiye kuvuga nta rwango kandi nta mususu ndetse ko avuga ukuri kandi ukuri gusa, mu buhamya bwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuko yari i Kigali, yavuze ko yiboneye igitero cyagabwe ku ishuri ry’imyuga rya Murambi.

Yabwiye urukiko ko nyuma y’uko indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda igwa, hari abantu benshi (Abatutsi) bo muri komini Mudasomwa bahungiye ku Gikongoro. Ko icyo gihe, Perefe Bucyibaruta na Sebuhura (wari Capitaine yungirije ukuriye Jandarumori) bababwiye ngo nibajye i Murambi niho bazabarindira.

Uyu mutangabuhamya, avuga ko kubera ko nawe ari ho yari atuye, yabonaga impunzi zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi. Ko hashyizweho za bariyeri ndetse ngo hanyuma bahita bakata amazi yajyaga i Murambi, ahari hahungiye Abatutsi.

Impunzi, zibonye amazi bayakase zarivumbuye zishaka gusohoka, hanyuma Perefe Bucyibaruta azana na Sebuhura babakoresha inama. Impunzi zavuze ikibazo cy’amazi bababwira ko amazi bazayakora . Yabwiye abacamanza ko icyo gihe Impunzi zashakaga no guhunga ngo zigende “ariko kubera ko bari bizeye Perefe ntibagenda”.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko iyo izi mpunzi z’Abatutsi zigenda (zihunga) bari gupfa bagenda ariko batari gupfa bose, ko nk’abasore bari kugera i Burundi kuko bari bamaze guhambira ibintu byabo biteguye kugenda, ati “ariko kubera kwizera Perefe wababwiraga ko bazabarindira aho (Murambi) ntibagiye”.

Akomeza avuga ko hashize iminsi babagabyeho igitero i saa cyenda z’ijoro. Ko nawe aho ariho atuye, ko bumvise barasa n’ijoro, babyutse mu gitondo babonye abarasaga bagiye hasigaye abandi benshi bari bafite intwaro gakondo.

Avuga ko abo bashatse gukomeza kwica impunzi (Abatutsi) ariko zigerageza kwirwanaho, abicanyi babonye bibananiye bajya gutabaza Perefe, haza abandi basirikare barongera barabarasa. Abacitse ku icumu aho ngo bahungiye i Cyanika naho babakurikirayo barabarasa.

Umutangabuhamya avuga ko icyo yabwira urukiko ari uko “Bucyibaruta na we ubwe azi neza ko yakoresheje inama impunzi ari kumwe na Sebuhura bakabuza impunzi kugenda (guhunga)”.

Perezida w’Urukiko yabajije umutangabuhamya niba ubwe yavuga ko impunzi zatengushywe na Bucyibaruta, asubiza ko “iyo abareka bakigendera ntabizeze umutekano benshi bari kurokoka kuko bari guhungira i Burundi”.

Ahamya ko imwe mu mpamvu ikomeye batahunze ari icyizere bari bafitiye uyu Perefe Bucyibaruta, bitewe n’uko yari afite umugore w’Umututsikazi, bityo bumvaga ko azabavugira umugabo akabafasha ariyo mpamvu ibyo guhunga batabihaye agaciro.

Umutangabuhamya, abajijwe niba ku buhamya yatanze yahamya ko yabonye Bucyibaruta na Sebuhura i Murambi, yasubije ati “Jyewe narababonye bari kumwe mu nama”. Akomeza avuga ko Perefe Bucyibaruta kubera ko byari mu bihe by’intambara atajyaga agenda wenyine, ko kandi uyu Sebuhura batasiganaga. Abajijwe uburyo yitwaraga mbere, yasubije ko “bamwizeraga cyane kuko yari afite umugore w’umututsikazi”.

Ubuyobozi i Nyamagabe hari uko bubona uyu Bucyibaruta;

Aganira n’itsinda ry’Abanyamakuru b’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-PaxPress bakora ku nkuru z’Ubutabera, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe kubatse neza ahahoze ibiro bya Perefegitura ya Gikongoro, aho Bucyibaruta Laurent yayoboraga, Meya Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko uyu wahoze ari Perefe wa Perefegitura Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta cyiza yasize ku ngoma ye uretse kuryanisha Abanyarwanda no kwicisha Abatutsi batari bake.

Ati “Bucyibaruta, yasize isura mbi hano I Nyamagabe (hahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro), ariko asiga isura mbi cyane no ku buyobozi”. Akomeza avuga ko Nyamagabe yagize amateka arimo umwihariko kandi ashaririye ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bucyibaruta Laurent, yavukiye mu cyahoze cyitwa Komini Musange mu 1944, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Burugumesitiri, Superefe, ndetse aza no kuba Perefe wa Kibungo kuva 1985 kugeza 1992 ari nabwo yagiye kuba Perefe wa Gikongoro kugeza muri Nyakanga 1994. Kuyobora Perefegitura ya Gikongo kandi yabifatanyaga no kuba umuyobozi wa komite ya Perefegitura y’umutwe w’urubyiruko rw’Interahamwe. Yaje guhungira mu cyahoze cyitwa Zaire (DRC y’ubu), ahava yerekeza muri Centrafrique mbere yo kujya mu gihugu cy’Ubufaransa aho yageze mu 1997 ari naho yafatiwe.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga