Kamonyi: Ibitaro bya Remera Rukoma byatangiye kwikiza isakaro rya “Asbestos”
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’ibitaro bya Remera Rukoma biherereye mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, bwatangiye igikorwa cyo gusakambura inyubako z’ibitaro zimaze imyaka na Nyagateke zisakaje “ Asbestos“. Ni isakaro bivugwa ko ritera uburwayi bwa Kanseri y’ibihaha. Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko uretse kuba birinze ubwo burwayi, bizanatuma inyubako zigira isuku.
Inyubako z’ibitaro bya Remera Rukoma, inyinshi zari zigisakaje aya mabati cyangwa se amategura ya“ Asbestos“, mu gihe Leta y’u Rwanda hashize imyaka isaga icumi yaratangiye guca iri sakaro aho riri hose ku nyubako mu Gihugu.
Dr Jaribu Theogene, umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma yabwiye intyoza.com ko mu minsi mike iri sakaro riraba ribaye amateka kuri ibi bitaro kuko bageze kure barisimbuza amabati kugeza ubu atagize ingaruka ku buzima yateza.
Dr Jaribu, avuga kandi ko uretse no kwirinda indwara ya Kanseri byagaragaye ko iterwa na“ Asbestos“, kurisimbuza ngo bizanazanira isuku inyubako z’ibitaro kuko barimo gusakaza amabati mashya, meza kandi akomeye.
Mu gukuraho iri sakaro, si ibintu bikorwa Gifundi bisanzwe kuko usanga abayakura ku gisenge bambaye mu buryo bwo kwikingira kuva ku birenge kugera ku mitwe. Iri sakaro kandi ntabwo rijya gushyirwa ahabonetse hose kuko hari itsinda rishinzwe kuritwara rikarijyana ahabigenewe kugira ngo rishyirwe aho ritagira aho rihurira na muntu.
“Asbestos”, igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu kuko abahanga mu by’ubuvuzi cyangwa ubuzima, bagaragaje ko ari kimwe mu binyabutabire gitera Kanseri y’Ibihaha. Ni isakaro mu myaka yo hambere ryafatwaga nk’irihendutse, aho ku butaka bw’u Rwanda ahenshi warisangaga ku nyubako za Leta ndetse n’iz’amadini n’amatorero.
Mu mwaka wa 2020, Gatete Claver wari Minisitiri w’ibikorwa Remezo, yari yavuze ko gahunda yo guca burundu“Asbestos” ku nyubako zose ziri ku butaka bw’u Rwanda izarangirana n’uwo mwaka, ariko hagiye haboneka inzitizi zakomye mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ryayo kugeza uyu munsi ikigaragara.
Mu minsi ishize, ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire cyatangaje ko guca burundu isakaro rya“Asbestos”, rizwi ko rigira ingaruka ku buzima bw’Umuntu cyane mu gutera Kanseri y’Ibihaha, bizaba byashyizweho akadomo muri Kamena umwaka utaha wa 2023.
Munyaneza Theogene