Muhanga: Abikorera(PSF) bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baremera abayirokotse
Urugaga rw’Abikorera(PSF) mu karere ka Muhanga rwibutse bagenzi babo bakoraga ubucuruzi bakaza kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bibukijwe ko aba bagiraga uruhare mu iterambere ry’Igihugu, basabwa gukomeza kugira ubumwe no kwirinda icyatandukanya abanyarwanda. Basabwe kandi gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda bose.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022, mu muhango wo kwibuka abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Baremeye kandi abarokotse Jenoside bakora ubucuruzi, babongerera igishoro. Kwibuka, byabereye ku rwibutso rushyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 i Kabgayi.
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga akaba n’umushyitsi mukuru, Nshimiyimana Gilbert yasabye abikorera gukomeza gutekereza abadafite intege zo kwikura mu bukene basigiwe n’amateka ya Jenoside banyujijwemo n’abatarashakaga ko babaho kandi barafashaga Igihugu mu bikorwa by’Iterambere.
Yagize ati” Nibyo Igihugu cyacu cyanyuze mu mateka mabi yo gucamo ibice abanyarwanda, ibi bikaba byaragize uruhare mu gutuma Abatutsi bajaragizwa kuva kuri Repuburika ya 1 iya 2 yabibye amacakubiri, ariko turabizi ko abikorera mugira uruhare rufatika mu guteza imbere Igihugu biciye mu bucuruzi bwanyu”.
Akomeza ati“ hari abatarabasha kubona igishoro gikwiye ari nayo mpamvu mwabatekerezaho nka PSF/Muhanga kugirango babashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Mwibuke ko mugomba kugira uruhare mu kunga ubumwe no gufasha abagifite ibikomere by’umutima n’umubiri ariko bafite igishoro gike”.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Ibuka), Rudasingwa Jean Bosco ashimira abikorera bo muri aka karere kuko basanzwe bagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakabaha inkunga kandi no mu bihe byatambutse bahaye amatungo abarokotse none yarororotse, bamwe muri bo boroza bagenzi babo ndetse bamwe muri bo bamaze kugera kuri byinshi.
Yagize ati” Turashimira Abikorera kuko buri mwaka bagira uruhare mu kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu bihe byatambutse bagiye bagira uruhare mu guha abarokotse amatungo maremare n’amagufi kandi kugeza ubu yarororotse boroza bagenzi babo. Dukomeza gushimira abandi bagira uruhare mu iterambere no guha amacumbi abarokotse kuko si ibyo bakeneye cyane, ahubwo bakeneye n’urukundo no gushyigikirwa ku bibazo bitandukanye byanatumye Jenoside yakorewe abatutsi ishoboka ikabambura abavandimwe, ababyeyi ndetse n’inshuti”.
Emille Rukazabyuma watanze ubuhamya, yavuze uburyo umubyeyi we ndetse n’umuryango we watikijwe n’Abahutu b’Ibigwari bari barataye ubumuntu. Ashimira ingabo zahoze ari iza RPA(Rwanda Patriotic Army) zababohoye.
Umuyobozi w’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko abikorera bategura neza igikorwa cyo kwibuka bamwe mu bikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babaga mu bucuruzi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko buri mwaka bagerageza gushakisha ingufu zo gufasha bagenzi babo badafite igishoro gihagije no kuzamura icyizere no kubafasha gukomeza ibikorwa byabo by’ubucuruzi bakarushaho kwigirira icyizere cy’imibereho y’ejo hazaza.
Yagize ati” Buri mwaka tugomba kwibuka bagenzi bacu bakoraga ubucuruzi bishwe ubwabo ndetse abandi babuze ababyeyi, abavandimwe n’inshuti kandi buri mwaka tugerageza gushaka ubushobozi bwo gufasha bagebzi bacu kugirango igishoro cyabo kiyongere ndetse no kubaba hafi no kumva ko ibikorwa byabo byakomeza bakabasha kwiteza imbere”.
Kugeza ubu, urugaga rw’Abikorera rubarura Abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 50 bishwe, ariko baracyakomeza gusaba ko hagize umenya amakuru y’abataramenyekana nabo bavugwa bagashyirwa ku rutonde. Muri uyu muhango kandi, Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga rwatanze sheki ya Miliyoni 2 yo kuzafasha abacuruzi bato barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabasha kongera igishoro cyabo.
Akimana Jean de Dieu