Muhanga: Abasenateri bakirijwe uruhuri rw’ibibazo mu Irangamimerere n’imiturire
Itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’U Rwanda, rigizwe na Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Damascene, Senateri Fulgence Nsengiyaremye na Senateri Hadidja Ndangiza Murangwa uyoboye iri tsinda, bagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu karere ka Muhanga mu rwego rwo kumenya no kugenzura imitangire ya serivisi z’imiturire n’irangamimerere mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage. Bakirijwe uruhuri rw’ibibazo ariko basezeranya ko bagiye gukora ubuvugizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye iri tsinda ko hari ibibazo bikeneye ibisubizo biciye mu buvugizi kubera ko bamwe mu baturage bahura n’imbogamizi z’Irembo. Hakaba ibibazi mu kigo cy’ubutaka n’imiturire ndetse hakiyongeraho uruhuri rw’ibibazo by’irangamimerere byo gukosoza irangamuntu igihe iki kigo cyakozemo ikosa, aho usanga umuturage asiragizwa ajya gukurikirana iki kibazo.
Yagize ati” Dufite ibibazo bikeneye ubuvugizi kugirango bibashe kubonerwa ibisubizo. Hari ibibazo bijyanye na serivisi abantu basabira ku Irembo ugasanga ridakora, hari ikibazo cy’ikoranabuhanga ryakirwamo ibyangombwa byo kubaka (BPMIS) itanga amakuru gusa kuri kampani zibasabira ibi byangombwa, usabirwa ntamenye aho dosiye ye igeze, hari ibindi bibazo bijyanye n’irangamimerere aho usanga abantu basiragizwa no gusanga mu ikoranabuhanga barasezeranye kandi ari Ingaragu cyangwa ugasanga irangamuntu zabo zirimo amakosa maze umuturage agasabwa kwishyura ikiguzi kikiyongera kucyo yatanze mbere afata irangamuntu cyangwa bikamusaba gutanga ibirego mu nkiko”.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Muhanga, Byicaza Claude avuga ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu mu Rwanda (NIDA) gikwiye korohereza abaturage kuko hari ibibazo byo kutabasiragiza byakorerwa ku murenge cyangwa ku kagali nubwo hari ibyo amategeko agena, ariko bakamenya ko umuturage adakwiye kwirengera amakosa yakozwe n’iki kigo ntiyishyuzwe umuturage utayagizemo uruhare.
Umuyobozi w’Itsinda rya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena ryasuye aka karere, Senateur Murangwa Ndangiza Hadidja avuga ko serivisi umuturage yaka mu nzego zitandukanye adakwiye kuzitegereza igihe kuko zituma atikorera akazi ke. Yasezeranije ko bagiye kwegera ibigo bireberera ibindi bigo kugirango izi mbogamizi zigaragazwa zishakirwe umuti kandi umuturage ntasiragizwe ndetse n’ikiguzi atanga cye kumuremerera.
Akomeza avuga bibabaje kubona umuturage yakwishyuzwa serivisi inshuro irenze imwe kubera amakosa atanagizemo uruhare. Avuga ko kuba wanditse izina nabi ku irangamuntu yagaruka ugasanga itariki bayishe nabwo ugasabwa kongera gutanga ikindi kiguzi bidakwiye
Asanga kandi hari uburyo bwakoroshya zimwe mu nzira z’ibyemezo n’ibyangombwa, nk’aho hakwiye gukoreshwa uburyo bwo mu nteko z’abaturage, akaba aribo bagaragaza ko uyu bamuzi ari mwene kanaka ndetse yashyingiranwe na Nyirarunaka cyangwa atashyingiranwe nawe n’ibindi.
Avuga ko ikindi babonye ari uko serivisi zitagenda neza kubera abakozi bacye cyane, aho usanga abakozi 6 bakora akazi kagakwiye gakorwa n’abakozi 24. Ikindi ngo Akarere kahoze kabarizwa mu mijyi yunganira Kigali kakavanwamo kagashyirwa mu mijyi Igaragiye umujyi wa Kigali (Satelite City) ntabwo gakwiye kuba gafite imiterere y’abakozi nkiy’utundi turere dusanzwe kuko kaba gafite ibikorwa bigomba kwihuta kurusha ahandi.
Hari n’ibindi abashinzwe Irangamimerere batunga urutoki, aho bagaragaza ko hari ibyangombwa NIDA isaba ngo ikosore indangamuntu bimwe na bimwe ntibishobore kuboneka kandi hari ibindi byashingirwaho ntibikoreshwe. Hatangwa urugero nk’ifishi umwana yakingirijweho cg amakuru icyangombwa gitangwa no kwa muganga bavuga igihe yavukiye ugasanga biraserereza abaturage.
Mu bindi bavuga, ni uko umukozi w’Irangamimerere ku murenge (Etat civil) aramutse yibeshye akinjiza umuntu mu ikoranabuhanga agakoramo ikosa adashobora kugira uburyo bwo kurikosora kuko bisaba ko iki kigo aricyo kirikosora ubwacyo, aho rimwe na rimwe umuturage asabwa kongera kwishyura ikindi kiguzi, hakaba kandi ko n’ibyo bakosoye ntibabirangize bisaba ko buri gakosa kishyurwa amafaranga y’u Rwanda 1,500 kabone n’iyo kaba kakozwe n,iki kigo.
Uru rugendo rw’Abasenateri mu Karere ka Muhanga, rwasojwe ku wa 25 Gicurasi 2022, aho basuye ahatangirwa serivisi z’ubutaka ndetse n’iz’Irangamimerere mu murenege wa Shyogwe.
Akimana Jean de Dieu