Muhanga: Abatuye i Ngaru, birabasaba guca mu Ruhango bajya gusaba serivisi ku murenge wa Nyarusange
Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange barasaba akarere kubafasha kubona aho banyura kubera ko umugezi wa Miguramo wamaze gutandukanya aka kagali n’uyu murenge. Abasaba serivisi bibasaba guca mu karere ka Ruhango bakagera mu mujyi wa Muhanga, bagakomereza ku murenge wa Nyarusange.
Ibyo abaturage bavuga, babihera ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa yakomeje kwangiza ibiraro n’amateme bikaba byatumye ubuhahirane buba ikibazo ndetse n’abashaka serivisi ku murenge bikaba bibasaba guca mu kandi Karere bikanabahenda.
Bagira bati “Muri iyi minsi turagowe cyane kuko ushaka serivisi ku murenge cyangwa umuntu agashaka kurema isoko rya Nyarusange n’abana bajya kwiga, bibasaba guca inkereramucyamo kuko umugezi wa Miguramo watwaye amateme n’ibiraro byari kuri uyu mugezi. Iyo wuzuye, bisaba ko ushaka kwambuka ajya ku ishuri cyangwa se mu bindi agomba kubireka. N’iyo twambutse ikagwa twigumira hakurya ku mpamvu z’umutekano wacu”.
Mugande Theobald, w’ imyaka 56 yemeza ko hari serivisi z’ubutaka yashakaga ku murenge bimusaba kujya guca mu Ruhango mu mirenge ya Mwendo na Byimana maze ukinjira mu murenge wa Nyamabuye na Muhanga yo mu karere ka Muhanga. Bidusaba gukoresha amasaha arenga 2 n’andi 2 yo kugaruka kandi akenshi hari igihe tudahita duhabwa serivisi dushaka.
Yagize ati” Mu minsi 2 ishize nagiye gusaba serivis z’ubutaka i Nyarusange mvuye hano iwacu ariko byansabye guca mu mirenge ya Mwendo na Byimana yo mu karere ka Ruhango, ninjira mu murenge wa Nyamabuye, Muhanga kugirango mbone kugera ku biro by’Umurenge wa Nyarusange kugirango mpabwe serivisi, ariko ntibishobora kujya munsi y’amasaha arenga abiri (2) yo kugenda ubwo no kugaruka niko bimeze. Iyo wambutse imvura ikagusanga hakurya wigumirayo kuko ntabwo wabona uko wambuka uyu mugezi ndetse bigaragara ko wafunze imigenderanire yacu nabo hakurya”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirijwe Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric yemeje ko bamenye iki kibazo cy’Uyu mugezi wuzuye ugatwara amateme n’ibiraro. Ahamya ko kandi iki kibazo gikomereye aka karere cyane, ko bitashoboka guhita babona ingengo y’imari yo kuhakora, ko umwaka utaha bizateganywa bikaba byatangira gukorwa.
Akomeza asaba abaturage kwihangana, ko nabo bagiye gushaka umuti urambye ku bibazo by’amateme n’ibiraro kugirango ubuhahirane bw’imirenge, utugari n’imidugudu bikomeze kugenda neza.
Nubwo uyu muyobozi avuga gutya, twaje kumenya amakuru y’uko hari imihanda yagiye ivugwaho ko izakorwa mu ngengo y’Imari y’Umwaka utaha bikarangira umwaka urangiye nta gikorwa na kimwe gikozwe, ndetse uyu muhanda ukavanwa m’uzitabwaho muyindi ngengo y’Imari y’umwaka utaha bikaba birarangiye.
Umwe mu mihanda twaje kumenya ko yari yarashyizwe ku rutonde rw’izakorwa maze ntihabwe ingengo y’Imari ni;” Umuhanda uva ku karere ka Muhanga ugakomeza ujya ku ruganda rwa IABM/Makera” wakagombye kuba warakoze ariko byararangiye. Gusa aka karere gafite amateme menshi n’ibiraro byasenywe n’imvura ikomeje kugwa ndetse henshi hakaba hashobora kuzajya mu bwigunge kubera ko ubuhahirane buzaba budakunda.
Akimana Jean de Dieu