Kamonyi: PS wa MINUBUMWE yashyikirije akarere Inka y’Indashyikirwa kaheshejwe n’Inkomezabigwi za Rukoma
Abasore n’inkumi barangije amashuri y’isumbuye bari ku rugerero icyiciro cya 9 mu Murenge wa Rukoma, barusoje begukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Intara, mu gihe ku rwego rw’Igihugu babaye aba Gatatu. Bashyikirijwe Inka y’Indashyikirwa, yatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu-MINUBUMWE. Bahawe inama n’impanuro hashingiwe kubyo bakoze n’ibyo bize ku rugerero basoje.
Munezero Clarisse, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu-MINUBUMWE, yibukije Abasore n’Inkumi bitabiriye Urugerero icyiciro cya 9, ko Urugerero rwababereye umwanya wo gutozwa Uburere mboneragihugu, bakaganirizwa ku ndangagaciro na kirazira by’Umuco Nyarwanda, kimwe n’andi masomo bahawe abatoza kuba Abanyarwanda beza babereye u Rwanda.
Yababwiye kandi ko Urugerero rwabaye umwanya wo kubaka ubumwe bwabo nk’Abanyarwanda, bakorera hamwe, bakora ibikorwa biteza Igihugu imbere, batanga urugero rwiza rwo kubana no gufashanya ndetse no gusabana biranga Abanyarwanda. Ko kandi babonye umwanya wo kwitoza indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, zirimo kugira Ubumwe, Gukunda Igihugu, Gukumda Umurimo kugira ngo zizabaherekeze mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yabasabye kuzirikana ko Urugerero rwababereye umwanya mwiza wo kuganira kuri Gahunda z’Igihugu ndetse no gusobanukirwa uruhare rwabo mu gufatanya n’abandi kugira ngo zigerweho.
Mu masomo kandi bahawe, babonye umwanya wo kuganira ku bibazo bigaragara mu muryango Nyarwanda, nk’ibijyanye n’Ubuzererezi, Inda ziterwa Abangavu ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye baboneye umwanya wo kuganira ho no kumenya gufata ibyemezo bibaganisha ku mahitamo akwiye.
Urugerero, ni umwanya mwiza ku rubyiruko wo gutanga umusanzu no guteza imbere Igihugu kuko bagira umwanya wo gufatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bakoresheje imbaraga n’Ubumenyi bwabo nkuko insanganyamatsiko bari bihaye uyu mwaka igira iti“ Duhamye Umuco w’Ubutore ku rugerero wo Kwigira”.
Mu izina rya MINUBUMWE, PS Munezero yashyikirije Meya wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere Inka y’Indashyikirwa ndetse n’ibarate ryayo abitabirye iki gikorwa birebera. Bashimirwa kuba baritwaye neza ku rugerero by’umwihariko izi Ntore n’abazibaye hafi bose bagatuma zesa Imihigo.
Ibarate ry’Inka ryanditseho ngo“ Abesamihigo ba Kamonyi, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Ibagabiye Inka y’Indashyikirwa nk’Akarere kahize utundi mu Ntara mu bikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 9.
PS Munezero, yagarutse ku bikorwa byakozwe n’urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 9 mu gihugu, avuga ko bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 2, mu gihe ibikorwa by’Urugerero rwo mu Karere ka Kamonyi bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Gihugu hose, mu turere twose n’imirenge yose uko ari 416 igize u Rwanda, Urugerero rwatangiye kuwa 14 Werurwe, rusozwa kuwa 25 Gicurasi 2022. Inkomezabigwi zishoje Urugerero ari 19,945. Mu nsanganyamatsiko bari bafite igira iti“ Duhamye umuco w’Ubutore ku rugerero wo Kwigira.
Munyaneza Theogene