Muhanga: Abacukuzi basabwe kubahiriza ihame ry’uburinganire no gukumira ihohoterwa mu birombe
Ubuyobozi bwa Sendika ihuza Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro(REWU) k’ubufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore UNWOMEN, bateguye ubukangurambaga mu Karere ka Muhanga bwahuje abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mines na kariyeri, bahabwa ubumenyi ku ihohoterwa, cyane irikorerwa abagore n’abakobwa. Bashishikarijwe kurikumira aho bakorera, banasabwa gushyiraho ingamba zituma umubare w’igitsinagore aho bakorera ugera nibura kuri 30%.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umukozi ushinzwe imishinga muri Sendika ihuza abakozi bo mu bucukuzi mu Rwanda (Rewu), Mpakaniye Jean Claude Hassan yagaragaje ko abagore bakora mu bucukuzi mu Rwanda bagera kuri 11% naho muri Afurika bakaba bari hagati ya 10-20%, ari naho bahera basaba ko bikwiye kuzamuka nkuko mu zindi serivisi mu Rwanda harimo abarenga 30% ndetse ahandi bakaba barenga.
Kanyarwanda Innocent, Umuyobozi wa Dukundane Mining Company ikorera ubucukuzi mu Murenge wa Muhanga avuga ko mu bigaragara abagore bakora mu bucukuzi bakiri bacye, ko kandi hari abatinya kuza mu kazi kubera ko hari ibikenerwa bya buri munsi babona ko bidahagije. Asanga mu gihe ku kirombe hari aho gusiga umwana ndetse n’aho kogera nyuma y’akazi hari abatari bacye byatinyura.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Muhanga, Marcelline Mukasekuru yemeza ko impamvu abagore batarabasha kwiyumva mu bucukuzi, abenshi bawutinya kubera ko hari bagenzi babo bawukoze ariko bakanduza isura yawo. Avuga kandi ko hari n’abagikorerwa ihohoterwa.
Yagize ati” Hari bagenzi bacu batarabasha kwiyumvamo uyu murimo ariko mu bukangurambaga dukora tubakangurira kugerageza gukora akazi kose, ariko uyu murimo barawutinya kubera ko hari abawugiyemo mbere bawangirije isura, ndetse hari n’abakorerwa ihohoterwa ariko usanga n’umuco ubakumira kuko uwugiyemo bamwita indaya”. Akomeza asaba ko abakoresha bakwiye gufasha abagore kugirango nibura naho hagaragare 30% nkuko mu zindi serivisi byashobotse ndetse bakarenga.
Umuyobozi wa Sendika ihuza abakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda REWU, Bwanakweri Jean Marie Vianney avuga ko abagore bakwiye gufatwa kimwe n’abagabo ndetse bakoroherezwa mu gihe babyaye . Yemeza ko ku bufatanye na Unicef mu Rwanda bagiye gutangiza gahunda yo kwagura amarerero ahegereye ibirombe.
Yagize ati” Kugeza ubu twafashe gahunda y’uko abagore n’abagabo ku birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro na kariyeri bakwiye gufatwa kimwe ndetse abagore bagahabwa isumbwe ryo gufasha igihe babyaye ntibatakaze akazi. Ku bufatanye na Unicef Rwanda, twatangije umushinga wo kubaka amarerero ku birombe bicukurwamo kugirango bajye babona uko abana bitabwaho kandi turifuza ko twese twakumva ikigamijwe tugafatanya”.
Umuyobozi ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bwa Mine, Gaz na Peteroli na kariyeri mu Rwanda, Juliette Kobusingye avuga ko kimwe n’ahandi hose muri serivisi, abagore bakwiye guhabwa umwanya kuko byagaragaye ko inshingano umugore ahawe azikora neza kandi akagera ku ntego, bityo ko urwego rw’ubucukuzi atari rwo rukwiye gusigara inyuma kandi ruri mu nzego zifasha igihugu gutera imbere.
Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri, bitabiriye inama bemeranyirije hamwe igenamigambi bazakurikiza mu bigo byabo mu gukumira no kurandura ihohoterwa. Bemeranijwe ko;
1.Abakozi bose bagomba gukora nibura bafite amasezerano y’akazi,
2.Gushyiraho aho abagore n’abakobwa bazajya bakarabira nyuma y’akazi ndetse no gufatanya na Leta
3.Kubaka amarerero hafi y’ibirombe bakoreramo ubucukuzi,
4.Guha akazi abafite imyaka y’ubukure no kwirinda gukoresha abana mu birombe,
5.Kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi mu itangwa ry’akazi.
6.Gushyiraho Komite zo gucunga ibibazo by’ihohoterwa bishobora kubera mu kazi k’ubucukuzi.
7.Guhemba abakozi hakoreshejwe konti zo muri banki.
Gusa, nubwo bemeranijwe ibi, aba bacukuzi basabwe ko bagomba no gukomeza kubungabunga ibidukikije no gucunga umutekano w’abaturiye ibirombe bicukurwamo amabuye y’Agaciro, imicanga n’amabuye asanzwe.
Akimana Jean de Dieu