Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yasabye urubyiruko kwitwararika no kwanga ibyaha rushorwamo
Mu gusoza amarushanwa y’imikino itandukanye yateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo mu bigo by’Amashuri yisumbuye, Guverineri Kayitesi Alice yashimangiye ko mu bigo by’amashuri harimo impano nyinshi zikwiye kwitabwaho kugirango zizatange umusaruro. Yasabye urubyiruko kugendera ku Ndangagaciro zikwiye Umunyarwanda, bagaharanira kwanga ibyaha bashorwamo. Asanga kandi aya marushanwa yarageze ku ntego Intara yari yihaye iyategura.
Aya marushanwa, yateguwe n’Intara y’Amajyepfo hagamijwe gukangurira abanyeshuri kwirinda ababashora mu byaha birimo; Gukoresha ibiyobyabwenge, Guterwa inda z’imburagihe, Icuruzwa ry’Abantu n’Inyigisho z’Ubuhezanguni ndetse n’ibindi byaha bigenda byiyongera uko bwije n’uko bucyeye.
Guverineri Kayitesi asoza aya marushanwa yagize ati” Nkuko bigaragara, dufite impano mu mashuri yacu zikwiye gukurikiranwa kugirango tubashe kuzifasha kuzamuka, ejo zizaheshe Igihugu cyacu imidari n’Ishema. Dutangira aya marushanwa twashakaga gukomeza kwigisha urubyiruko rwacu ruri mu mashuri kugirango narwo ruzigishe urundi ku bijyanye no kwanga ibyaha bakoreshwa n’abantu bakuru. Twabonye ko ubutumwa twashakaga gutanga bwabagezeho kuko benshi batunguwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’Abantu kuko ibibazo byisnhi babajije byabaga bigishingiyeho batabyumva”.
Akomeza yemeza ko aya marushanwa azakomeza kuba ngarukamwaka kugirango hakomeze gutangwa ubutumwa bwo kwigisha abakiri bato indangagaciro na Kirazira zibakwiye kuko ejo heza h’Igihugu hashingiye ku bato. Ahamya kandi ko kubyumva bakabigira ibyabo bitanga icyizere ko hari urufatiro ruhamye rutegura ejo heza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza ko yishimiye kuba abanyeshuri baturutse mu karere ayobora bagahagarariye neza. Avuga ko impano bagaragaza zizakomeza kwitabwaho kugirango zizagirire Igihugu akamaro. Yemeza kandi ko nta gushidikanya, ubutumwa bwatanzwe bwo kwanga ibyaha abana babwumvise ndetse bazanabugeza hirya no hino.
Yagize ati” Mu mashuri yacu hari impano nyinshi zikwiye kwitabwaho kuko zafasha Igihugu kwitwara neza. Ndemeza ko ubutumwa bwatanzwe bwageze aho bwagombaga kugera kuko abakiri bato bakwiye kujya bamenya ibibazo bibugarije birimo n’ibyaha. Barigishijwe mu bigo by’Amashuri ndetse no ku bibuga nta kabuza ko bwageze aho twashakaga, nabo bazabugeza aho bazajya kuko umwaka ugeze ku musozo”.
Gafaranga Egide wakurikiranye iyi mikino, yemeza ko impano zihari zinakwiye gukomeza gukurikiranwa kugirango zizatange umusaruro nyawo mu gihe kizaza. Yemeza ko imikino ihuza abanyeshuri ikwiye guhangwa amaso kuko hagaragaramo impano nyinshi zikwiye gukomeza guhabwa umwanya zikigaragaza.
Umuyobozi wa Federasiyo y’Imikino ihuza abanyeshuri, Gatete Innocent yemeza ko iri rushanwa nirikomeza gukinwa buri mwaka hazajya haboneka impano nyinshi zajya zitanga umusaruro mu makipe atandukanye y’Igihugu. Ahamya kandi ko hakwiye kubaho gukurikirana izi mpano kugira ngo zibyazwe umusaruro.
Amakipe yatwaye Ibikombe mu buryo bukurikira;
- Athretism/Kwirukanka basiganwa
==========
Abahungu : NYARUGURU
Abakobwa : KAMONYI
- Sitting Volleyball:
===============
HVP GATAGARA -Huye
- Handball:
========
Abakobwa : GS KITABI -Nyamagabe
Abahungu : ES KIGOMA -Ruhango
- BASKET BALL:
===========
Abakobwa : ENDP Karubanda -Huye
Abahungu : College St Marie Reine de Kabgayi-Muhanga
- Volleyball:
==========
Abahungu: GS St Joseph – Muhanga
Abakobwa : College Indangaburezi -Ruhango
- Football:
=========
Abakobwa : GS REMERA RUKOMA-Kamonyi
Abahungu : Ecose Musambira -Kamonyi
Akarere ka Kamonyi kashyikirijwe igikombe cyuko kahize utundi two mu ntara y’Amajyepfo.
Akimana Jean de Dieu