Ruhango: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe kurandura ibibazo bitera imibereho mibi no kutibagirwa inshingano zabo
Umuyobozi(Chairman) w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango, Habarurema Valens yasabye abanyuryango kudasinda amahoro bahawe, abasaba kutibagirwa inshingano bafite. Yabasabye kurushaho gushyira imbere amahame y’umuryango no kudatatira indahiro barahiye, abasaba kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage nk’inshingano zabo.
Habarurema, ari nawe Meya w’aka karere ibi yabigarutseho mu nama yahuje abakangurambaga b’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva ku rwego rw’Akarere kugera mu kagali, aho basabwe kwikebuka bakarebera hamwe ibikwiye guhinduka mu iterambere ry’umuturage.
Meya ati” Tubwizanyije ukuri, haba hari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ukwiye gutatira indahiro yagiranye n’umuryango cyangwa ngo yibagirwe inshingano ze maze asinde amahoro yagejeje ku banyarwanda!?. Dukwiye gukomeza kugendera ku mahame yacu no gukomeza umugambi wo guharanira iterambere rirambye rigabanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Niyo nshingano dufite yo gutanga serivisi nziza ku batugana ndetse tugasigasira ibyiza birimo n’umutekano kuko niwo shingiro rya byose dukwiye kuraga abana bacu“.
Akomeza yemeza ko mu myaka 2 ishize batagize amahirwe yo guhura kubera icyorezo cya COVID-19 ngo bibukiranye ku nshingano zabo, ariko kandi ngo banisuzume nk’Abanyamuryango bahagarariye abandi. Ahamya ko ejo heza h’Igihugu hakwiye gushingira ku heza h’abaturanyi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rw’Umuryango FPR-Inkotanyi, Ngabire Ruhumuriza Claudine, avuga ko inzego zose z’umuryango zikwiye kureba icyatuma zituzuza inshingano zazo kuko umunyamuryango akwiye kubaho neza no kwirinda ibyatuma abo areberera babaho nabi.
Yagize ati” inzego zose z’umuryango wacu zikwiye gukomeza kureberera abaturage bugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi bakagerageza gukomeza guharanira ko abaturage bose babonye serivisi nziza, bakirinda kwijujutira serivisi mbi bahabwa na bagenzi babo batarumva neza icyo umuryango udusaba”. Akomeza avuga ko bakwiye guhatana n’ibyo bibazo kugeza ku ndunduro yabyo kuko icyambere n’ineza y’abaturanyi, ko rero bakwiye kubanza kumva kandi bakayibagirira.
Umunyamuryango witabiriye iyi nama akaba ari muri Komisiyo y’imiyoborere myiza ku rwego rw’Akarere, Bashima Hussein avuga ko umunyamuryango wese agomba guharanira ibyiza rusange bisangiwe, ko nta nukwiye kureberera abaturage bugarijwe n’imibereho mibi babayemo. Ahamya ko umuryango udakorera bamwe, ahubwo ukorera abanyarwanda bose hagamijwe kuva mu bibazo by’imibereho mibi.
Mugema Nicodeme, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yemeza ko buri munyamuryango akwiye kumva ko umuturage baturanye akwiye kuva mu bibazo bitandukanye by’imibereho mibi, agahabwa serivisi nziza azabwira abandi kuko yayihawe neza kandi ntacyo abanje gusabwa.
Yagize ati” Buri mu nyamuryango akwiye gutekereza ku muturanyi we akumva ko iyafite ibibazo nawe muturanye ntushobora gutekana, ahubwo ugomba kumurandata ukamufasha kuva mu buzima bubi, kandi azashima serivisi nziza azahabwa ayiratire abandi. Twese tugomba kwibuka ko dukorera umuryango wacu FPR-Inkotanyi, tugaharanira ko ruswa yashira, umuturage agahabwa serivisi nta kiguzi atanze”.
Muri ubu bukangurambaga, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage bakwiye kujya bayimenyesha urwego rubakuriye narwo rukamenyesha ururukuriye kugirango narwo rufate ingamba zo kubikemura abaturage batagorwa cyane. Nk’urwego rwo hejuru, rugomba gukora ibishoboka kandi rugatanga ibishoboka byose kugirango abaturage batabibona nk’abatereranwe.
Akimana Jean de Dieu