Amajyepfo: Ibyumba by’Amashuri byubatswe byagabanyije ubucucike n’ingendo ariko hari abagikora ingendo ndende
Bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri barashimira Leta yabegereje amashuri biciye mu iyubakwa ry’Ibyumba bishya ndetse bikaba byaragabanyije ingendo abana babo bakoraga, ariko bakagaragaza ko hari bamwe bagikora ingendo ndende bajya gushaka amashami yo kwigamo.
Uwineza Debola afite imyaka 19 yiga muri Gs Musumba yo mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi yemeza ko ibyumba bishya byatumye urugendo yakoraga rugabanuka kuko yahisemo kwiga mu ishuri rimwegereye.
Yagize ati”Twarishimye baduhaye aya mashuri yegereye iwacu kuko navaga hano mu karere ka Muhanga nkajya kwiga mu Ruyanza ryo muri Kamonyi ariko bazanye amashuri hano mpita nza kwiga hano kandi ntabwo ngikerererwa iyo ngiye ku ishuri kandi twari benshi duhuje ikibazo none cyarakemutse”.
Mugenzi Thierry afite imyaka 17 yiga mu ishuri rya Gs Mata riherereye mu karere ka Muhanga, yemeza ko ibyumba byubatswe byatumye bamwe mu banyeshuri batongera kuva mu ishuri bitewe nuko biga kure, ndetse no mu ishuri ntabwo bakicara ku ntebe ari batanu kandi mbere yakoraga hafi ibirometero 5 kugenda gusa.
Yagize ati” Kuva ibi byumba byakubakwa ntabwo abanyeshuri bakiva mu ishuri nkuko byari bisanzwe kubera kwiga kure, twese twiga neza kandi ntabwo tukicara turi benshi ku ntebe kandi byanagabanyije ingendo twakoraga batarubaka ibi byumba kuko nibura nakoraga urugendo rw’ibirometero 5 kugenda gusa, none ibaze ibirometero 10 byose ku munsi “.
Rudasingwa Jean Pierre ni umubyeyi ufite umwana wigaga hakurya y’uruzi muri Ngororero, yemeza ko umwana we byamugoraga kubera ko uruzi rwa Nyabarongo iyo rwuzuraga yaburaga uko ataha. Ibyumba bishya byatumye aza kwiga hafi mu murenge wa Mushishiro mu kagali ka Tyazo. Yemeza ko byanamugoraga gukurikirana imyigire ye.
Kuki hari abagikora ingendo ndende bajya kwiga ?
Agasaro Diane, atuye mu murenge wa Muhanga avuga ko akora nibura ibirometero 7 byo kugenda agiye kwiga mu rwunge rw’Amashuri rwa Kabgagi B kubera ko ishami yahawe ariho yarisanze. Asaba ko hakongerwa amashuri y’Uburezi bw’imyaka 12.
Yagize ati” Ubu undeba, mva mu rugo nibura ahagana saa kumi nimwe n’igice za mu gitondo nkakora nibura ibirometero 7 ngiye kwiga i Kabgayi kuko niho nabonye ishami bampaye, ariko aho ntuye nkikijwe na 9Ybe gusa. Hakwiye gushyirwa 12Ybe bikagabanya ingendo dukora”.
Ndindabahizi Protegene, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Munyinya ruherereye mu karere ka Muhanga yabwiye intyoza.com ko ibyumba byubatswe byafashije kugabanya ubucucike kuko bitarubakwa nibura ishuri ryicaragamo abanyeshuri 75 ariko bimaze kubakwa baba 42 kubera amashuri mashya yavutse anegerezwa aho batuye harimo ishuri ryisumbuye rya Vunga na Makera yatumye ubucucike bugabanuka ku kigero cya 50%. Akomeza yemeza ko bitewe n’imiterere y’ibice bimwe na bimwe bituma hari abana bagikora ingendo ndende bajya gushaka aho biga.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee avuga ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2020-2021 hubatswe Ibyumba 663, hanavuka ibigo 30 bishya, ariko hari ibindi bigo 8 byari ku rwego rw’Amashuri abanza bigirwa amashuri y’Imyaka 12 (12 Ybe) bigabanya ingendo ndetse n’ubucucike buva hejuru y’abanyeshuri 70 mu ishuri bugera ku banyeshuri 49, “nubwo nibura twakagombye kuba dufite abanyeshuri 46 bonyine mu cyumba“.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko mu bijyanye n’ibyumba hakenewe byinshi ariko buri mwaka nibura hubakwa ibyumba ndetse uyu mwaka hazubakwa ibyumba 8, kugira ngo bifashe abakora ingendo ndende.
Mu karere ka Muhanga mu mwaka wa 2020 -2021 hubatswe ibyumba 388, Ubwiherero 555 n’Ibikoni 121, ibi byumba bikaba bigabanyijemo ibice harimo ibyumba 282 byubatswe na Leta, Ibyumba 8 byubatswe na Bureau social de Development n’ibyumba 98 byubatswe ku nkunga ya banki y’Isi .
Ibyumba 388 byose, byatwaye asaga Miliyari 2,6 (2.599.600.000 frw) kuko buri cyumba cyabarirwaga agaciro ka Miliyoni 6.700.000frw, ariko ku byumba byubatswe na Banki y’Isi, Buri icyumba cyabaga kibariwe asaga Miliyoni 8 bivuze ko byatwaye nibura asaga miliyoni 784.000.000 frw.
Gusa, hari n’andi mashuri yagiye ahangwa mashya mu rwego rwo kugabanya ingendo n’ubucucike mu karere ka Muhanga kuko hubatswe amashuri mashya 15 harimo afite ibyiciro byose kugera kuri 12Ybe, usibye amashuri 3 atagira amashuri abanza. Amashuri 2 yavuye ku cyiciro cy’amashuri abanza ajya ku cyiciro cy’amashuri y’imyaka 12 (12Ybe) naho amashuri 5, ava ku cyiciro cy’Amashuri y’imyaka 9 (9Ybe) ajya ku mashuri y’Imyaka 12 (12Ybe), ibyatumye ubucucike bugabanuka ndetse n’ingendo zakorwaga ziragabanuka.
Muri aka karere ka Muhanga hari ibyumba bisaga 192 bigomba gusazurwa kuko bishaje ndetse hanakenewe amashuri 2 rimwe mu murenge wa Cyeza na Nyabinoni mu rwego rwo kugabanya ingendo, hakenewe ibindi byumba 134 mu rwego rwo kugabanya ubucucike, hari kandi ibindi byumba 393 byo gusana bishaje ababyigiramo byashyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko na none hakaba hakenewe ibyumba 147 kugirango abana bige igitondo n’ikigoroba. Ubucucike mu mashuri bugeze ku bana 51 mu cyumba kimwe kandi Minisiteri y’Uburezi isaba ko hajyamo abanyeshuri 46 mu cyumba kimwe.
Akimana Jean de Dieu