Ngororero: Hashyizweho Itsinda ryo gushaka ahazubakwa ibitaro Perezida Kagame yemereye abaturage
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko Francois yakoreraga mu karere ka Ngororero, rwashojwe hashakishwa ahazubakwa ibitaro bemerewe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame. Igihe yabasuraga, yabasabye ko byakubakwa bihereye ku bitaro bisanzwe bya Muhororo.
Guverineri Habitegeko, avuga ko ntacyo Perezida wa Repuburika yakwemerera abaturage ngo be kutagihabwa. Avuga kandi ko gahunda ya NST1 igomba gusozwa ibi bitaro abaturage babyivurizamo.
Yagize ati” Perezida wacu iyo yemereye abaturage ibikorwaremezo nk’ibi birimo ibitaro tugomba kureba uko tubiha ababigenewe kugirango babashe kubikoresha icyo yabibahereye. Nubwo dufite imbogamizi z’iyi misozi tugomba kwihutisha iyubakwa ryabyo”.
Guverineri Habitegeko, yongeyeho ko bari baratanze ibibanza bibiri byakubakwaho ibi bitaro ariko ko bitashoboka ko bihubakwa kubera ubuhaname ndetse n’ibindi bikorwa bihakorerwa byabangamira abazabigana.
Yagize ati” Ntabwo byoroshye kubera ko ahari harateganyijwe harimo haruguru y’ibitaro bisanzwe bya Muhororo mu butaka bwaguzwe na Minisiteri y’Ubuzima harahanamye cyane byasaba byinshi kandi ababihugukiwemo babyize bagaragaje imbogamizi ndetse n’ahandi heza twari twarabonye twasanze harakorewe ubushakashatsi bwo kuhacukura amabuye y’Agaciro kandi hari uruganda rwayo ndetse binavugwa ko habonetse amabuye mashya hazacukurwa hakanaturikirizwa intambi zitabangikanwa n’ubuzima bw’abavurwa”.
Yakomeje avuga ko hamwe n’izindi nzego basanze bigomba kwihutishwa, ko ndetse hashyizweho itsinda ryo gushaka ahandi hakubakwa ibi bitaro kandi hegereye abaturage babihawe.
Abaturage bati“ Batwubakire ivuriro twemerewe na muzehe wacu”
Bamwe mu baturage bavuga ko bibavuna bagakora urugendo rurerure bashyiriye ingemu ababo, ndetse ababyeyi bajya kubyara ugasanga bageze kwa muganga abana babapfiriye munda cyangwa bitambitse bikaba byanakwambura bamwe ubuzima.
Maniriho Innocent, Umuturage mu murenge wa Kageyo avuga ko bibagora iyo umurwayi avuye ku kigo nderabuzima ajyanywe ku bitaro. Avuga ko kumugezaho ingemu usanga ari ikibazo, agasaba ko ibi bitaro byakubakwa vuba.
Yagize ati” Birakomeye cyane iyo umurwayi ajyanwe ku bitaro bikuru umuntu akamugemurira. Biratugora cyane kuko ibitaro biri kure cyane, ariko ibi twemerewe n’umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame bikatwegera byaba bidufashije”.
Sinamukekaga Joselyne atuye mu murenge wa Kageyo, yemeza ko iyo umubyeyi agiye ku nda ntabyarire ku kigo nderabuzima, iyo atwawe n’imodoka itwara indembe bagira ubwoba ndetse bakongeraho ko umwana n’umubyeyi bashobora kuhaburira ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yijeje abaturage bemerewe ibitaro n’umukuru w’Igihugu ko bitazatinda, bagomba kubihabwa kandi bikajya aho Perezida yasabye ko byakubakwa, kandi ko imvugo ariyo ngiro, ko ibyo bemerewe byose bagomba kubibona harimo amazi, amashanyarazi n’imihanda.
Ku bufatanye n’inzego, hashyizweho itsinda rihuriweho ryo gushaka ahandi hantu hangana na Hegitari 2,5 (2,5 ha) ho kubaka ibibitaro ku buryo byazarangirana n’icyerekezo cya NST1.
Ibitaro bya Muhororo, bivugwa ko byubatswe ahagana mu mwaka 1932 byubakwa n’abazungu bacukuzaga amabuye muri iki gice binavugwa ko cyaba gicumbikiye amabuye ya Gasegereti, ndetse ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko harimo amabuye ya Ambrigonite na Lithium ikorwamo batiri z’ikoreshwa n’imodoka, akaba kandi ari amabuye agezweho ku masoko mpuzamahanga acururizwaho amabuye y’Agaciro.
Akimana Jean de Dieu