Kamonyi: PSF ba Kayenzi na Karama basabwe kwita ku cyatuma imibereho y’umuturage iba myiza
Munyankumburwa Jean Marie, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi, yibukije abikorera bo mu Murenge wa Kayenzi na Karama ko mu gihe ubuyobozi muri Leta bushyira “Umuturage ku isonga”, PSF ikavuga ko “Umukiriya ni umwami”, ko izi ari imvugo ebyiri ziganisha ku guha agaciro umuturage. Yasabye abikorera gufatanya n’ubuyobozi gutuma Umuturage aryoherwa n’ibimukorerwa, ubuzima bwe bukarushaho kuba bwiza.
Mu rugendo rugamije gusura abikorera, kuganira nabo ku iterambere ry’Igihugu n’uruhare bagira mu gutuma ubuzima bw’Umuturage burushaho kuba bwiza, abikorera basabwe gushyira hamwe, kuba mu murongo utanyuranya n’amabwiriza n’amategeko kugira ngo barusheho gutanga umusanzu wabo mu gutuma iterambere igihugu cyifuza rigerwaho.
Munyankumburwa, mu kwibutsa uruhare rukomeye rw’abikorera-PSF mu iterambere ry’Igihugu, yabwiye abitabiriye ibiganiro ati“ Dufite ubushobozi n’inshingano zo gufasha ubuyobozi cyane ko abagana iwacu ugereranije usanga baruta abagana ubuyobozi. Tubashije gufatanya n’ubuyobozi bwa Leta gutanga ubutumwa buganisha ku guhindura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza, twagera ku ntego y’iterambere igihugu cyifuza kuganishamo umuturage”.
Mu kuvuga ibi, yatangaga urugero ku kuba abikorera mu byo bakora byose bikenerwa n’abaturage, usanga aribo baganwa cyane kuko bagurirwa byinshi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Yabibukije kandi ko ibyo igihugu kigenera abaturage ndetse n’imisoro abikorera batanga byose bibagarukira kuko nabo ari abaturage b’Igihugu.
Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yabwiye abikorera ko bafite uruhare runini mu gutuma Igihugu kigera ku ntago cyihaye, ko kandi mu byo bakora, igihe bikozwe neza ari inyungu kuribo ubwabo, ku Gihugu ndetse n’Umuturage by’umwihariko. Yabakanguriye gukorera mu mucyo bubahiriza ibyo amategeko asaba, birinda akajagari gashobora kuganisha bamwe mu bihombo no gutakarizwa icyizere mu byo bakora.
Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu butumwa yahaye abikorera ba Karama bari bitabiriye ibiganiro, yagize ati“ Dukwiye kuba turi abacuruzi bubahiriza ibiteganywa n’amategeko. Dukwiye gukora ibikwiye, bitwungura ariko kandi bitanyuranije n’amategeko y’Igihugu”.
Gitifu Umugiraneza, yasabye kandi abikorera ba Karama gutandukanya aho bakorera ubucuruzi n’aho batuye kuko ari ahantu habiri hatabangikanywa. Yabasabye kandi guharanira kugira isuku aho bakorera, kwita ku mutekano ndetse n’ibindi byose bitabangamira umuturage ariwe mukiriya wabo n’undi wese ubagana.
Muri uru rugendo rw’Ubuyobozi bwa PSF mu karere ka Kamonyi rwabaye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022, bamwe mu bikorera bagaragaje ibibazo bishingiye ku kugira bamwe mu bababangamira mu bucuruzi, aho baza batazi neza ibyo barimo ugasanga rimwe na rimwe babacururiza imbere badatanga imisoro bo bayitanga, bagaragaje kandi ikibazo cyo kutagira ubumenyi buhagije mu gukoresha EBM n’ibindi bifuza ko bikorerwa ubuvugizi.
Munyaneza Theogene