Kamonyi-Nyarubaka: Urwego rw’Umutekano rwa mbere ni Umuturage-Gen Emmy Ruvusha
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Gen. Emmy Ruvusha, mu kiganiro yahaye abitabiriye Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022 mu Murenge wa Nyarubaka, Akagari ka Remera ho mu karere ka Kamonyi, yavuze ko yaba Igisirikare, yaba Polisi, bose ari abunganizi mu by’Umutekano kuko nyiri ukuwushingwa wa mbere ari Umuturage. Yabasabye kuwukomeraho no guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.
Gen. Emmy Ruvusha, yabwiye abitabiriye umuganda ko hari abantu batari bake bafitiye ishyari Abanyarwanda bitewe n’uko babona aho bageze mu iterambere, bagenda ku muvuduko udasanzwe. Ahamya ko mwene abo, ishyari ryabo n’urwango ntacyo byahindura ku cyerekezo na gahunda u Rwanda n’Abanyarwanda bafite mu kwiteza imbere.
Yasabye buri wese kuba maso ku mutekano w’Abanyarwanda. Yagize ati“ Nubwo dutekanye uyu munsi, kugira ngo umutekano umere neza ni uko igihe cyose uhora wibaza igihari, uhora ureba, wabyuka mu gitondo ukareba inyuma y’inzu yawe, ukareba mu murima wawe ukareba ko hatekanye. Na wawundi utujemo tutazi, ukwiye kumubaza iyo ava n’iyo ajya”.
Akomeza ati“ Hari abantu bajya bavuga ngo twebwe turi inzego z’Umutekano, ariko njyewe ntabwo ariko mbibona. Urwego rw’Umutekano rwa mbere ni Umuturage. Ahubwo twebwe mbona, yaba Igisirikare, yaba Polisi y’Igihugu, twebwe ahubwo turi abunganizi b’Umutekano. Umutekano mbere na mbere ushinzwe umuturage noneho twebwe tukaza kubunganira aho bibaye ngombwa, aho mukeneye imbaraga mudafite, aho bikeneye ubushobozi mudafite”.
Gen. Emmy Ruvusha, yasabye by’umwihariko abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka ko umutekano bafite bakwiye kuwukomeraho, bakwiye guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.
Ahereye ku mugani wa Warupyisi na Bakame ubwo Intare Umwami w’ishyamba yasabaga ugabanya Inka, maze Warupyisi ikaza gukurwamo ijisho kubwo kugabanya nabi, Bakame yabikora neza, ibajijwe aho yabyigiye ikavuga ko yabyigishijwe n’ikijisho cya warupyisi kinagana, yabibukije ko badakwiye kwibuka guhagurukira kwicungira Umutekano kuko hari icyamaze kuwuhungabanya. Yabasabye ko bakwiye guhora bari maso bagakumira. Yanabasabye kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zibangiriza ubuzima, zigatuma bishora mu gukora ibyaha n’ibindi bibi.
Gen. Emmy Ruvusha, yasabye ko buri wese akwiye guharanira “Ubumwe”, yibutsa ko icyananira Abanyarwanda kigateza Umutekano muke cyaba ari igiturutse ku kunanirwa gushyira hamwe. Ati” Umutekano urahari kubera mwebwe, kubera gufatanya. Ni mureke dushyire hamwe, tugendane duteze imbere Igihugu cyacu. Kwirindira Umutekano ni ngombwa kandi murabikora, nagirango mukomereze aho ndetse murusheho”.
Munyaneza Theogene