Muhanga: Basabwe gukomeza imishinga bigishijwe na FH/Rwanda nyuma yo gucutswa
Abari abagenerwabikorwa b’umuryango mpuzamahanga wo kugabanya ubukene no kurwanya Inzara, ishami ry’u Rwanda (FH/Rwanda), baravuga ko imishinga bigishijwe bagiye kuyikomeza. Bemeza kandi ko inyigisho bahawe zo kuyicunga zizabafasha bakiteza imbere nkuko babisabwe. Bahamya ko bazakomeza kugendera kuri gahunda za Leta mu byo bakora byose kuko byuzuzanya. Babigarutseho mu birori byo kubacutsa ku bikorwa by’uyu muryango bimaze imyaka irenga 10, aho bakoreraga abaturage mu murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga.
Mukanoheri Soline, umwe mu bari abagenerwabikorwa avuga ko mbere yuko uyu mushinga utangira kubigisha ntacyo bagenderagaho, ariko nyuma yo kwigishwa bagakora imishinga mito ngo bamaze kubona icyerekezo cy’ubuzima.
Yagize ati” Rwose uyu mushinga watwigishije byinshi, kandi batangira kutwigisha ntacyo twari tuzi ariko batweretse uko wakwikorera agashiga gato ukagakora wenyine cyangwa ukisunga abandi, kandi benshi muri twebwe bamaze kubona icyerekezo cy’ubuzima babikeshwa FH/Rwanda”.
Rukundo Jean Pierre, avuga ko FH/Rwanda yabakuye kure kuko benshi babagaho mu bibazo bitandukanye kandi bigoye byanatumaga abana babo bava mu mashuri. Avuga ko bahawe ibikoresho, abari bararivuyemo barisubiramo ndetse banubaka ibyumba by’amashuri bagabanya ubucucike.
Yagize ati” Twavuye kure tubikesha FH/Rwanda. Bamwe muri twebwe twabagaho mu bibazo bitandukanye kandi bigoye birimo amakimbirane yo mu miryango yatumaga abana benshi bata amashuri kubera kutabitaho ariko uyu mushinga wabahaye ibikoresho unabatangira amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri ndetse banagerageje kubaka ibyumba kugirango bafashe kugabanya ubucucike kandi ni twebwe abaturage twagirirwaga neza”.
Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wo kugabanya ubukene no kurwanya Inzara ishami ry’u Rwanda (FH/Rwanda), Alice Kamau avuga ko yizeye ko aba bagenerwabikorwa bacukijwe batagomba kugenda ngo bicare bumve ko bageze aho bashakaga. Abasaba ko bakomeza bagakora kugirango badasubira inyuma kandi hari intambwe bari bamaze gutera igaragara.
Yagize ati” Nizeye ko aba bacukijwe batagomba kugenda ngo bicare bumve ko urugendo bakoze rurangiye,” ahubwo mukwiye kumenya ko mugikomeje kandi mugomba gukora kugirango mudasubira inyuma kandi hari intambwe mumaze gutera ikwiye kubabera intangiriro nziza yo kwirwanaho. Natwe nubwo tubarekuye tuzagaruka kureba niba mwarakomeje nibura mu myaka itatu(3) igiye gukurikiraho”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko bashimira uyu mushinga wafashije abaturage kuva mu bibazo bimwe na bimwe, bagafasha abaturage kwirobera ifi aho kuyibaha kuko iyo bamenye kuyirobera birabafasha cyane. Ahamya ko bakora byinshi kuko banafasha mu burezi, guhangana n’imirire mibi ndetse no kurandura inzara n’ubukene bakigisha abaturage kwihaza no kwikorera bakiteza imbere.
Ese ibikorwa by’uyu mushinga bisorejwe hano?
Umuyobozi wa FH/Canada, yateye inkunga abaturage bo mu kagali ka Kigarama, Shelaine strom avuga ko ashimira abagenerwabikorwa bitanze bakemera kwiga. Abibutsa ko iyo babonye ko bamaze kugera aho bashobora kwirwanaho nabo bimura ibikorwa byabo kuko nk’ubu bagiye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Bwira kugirango bafashe abaturage baho kwiga.
Umuyobozi wa FH/Rwanda mu karere ka Muhanga, Prudence Ndagijimana yemeza ko ubumenyi bahawe n’uyu mushinga ntakabuza bazabukoresha neza uko babuhawe bakiteza imbere, kandi ko nubwo bacukijwe uzagira ikibazo azajya abanza abakorerabushake bakoranye nabo babibutse icyo bakora kikabateza imbere.
Muri aka kagali ka Kigarama ho mu murenge wa Cyeza hubatswe ibyumba 16 by’Amashuri ndetse banatanga ibikoresho mu cyumba cy’umukobwa, hubakwa urugo mboneza mikurire y’umwana rugizwe n’ibyumba 3, ikaba yaratwaye Miliyoni 30 ndetse abaturage bakorerwa amatsinda yo kubitswa no kugurizanya. Hari urubyiruko rwigishijwe imyuga banatangira gukora kugirango biteze imbere kandi benshi barinzwe inzara n’ubukene, banigishijwe uko barwanya n’imirire mibi mu bana n’abakuru.
Akimana Jean de Dieu