Muhanga: Meya Kayitare yakebuye abagore mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage. Muri byo harimo; Igwingira, imirire mibi, umwanda ukabije no guta amashuri ku bana.
Ni ubutumwa yabahaye mu nama y’Inteko rusange y’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Utugari, Imirenge n’Akarere hagamijwe kureba aho basoreje umwaka wa 2021-2022 no kureba ibiteganyijwe mu mihigo ya mutima w’urugo muri uyu mwaka wa 2022-2023.
Yagize ati” Mu mwaka ushize w’Imihigo mwabashije kwesa Imihigo yari iteganyijwe kuko ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mwabaye aba Kabiri nyuma y’Akarere ka Gisagara, ariko ntabwo bihagije”. Yabasabye ko ibyo bavuga bidakwiye kuba mu mpapuro, ko ahubwo bikwiye kugaragarira mu bikorwa, bagafasha abagore muri rusange n’imiryango yabo gutera imbere.
Yongeyeho ko hakiri ibibazo bitandukanye byo kwitabwaho harimo; imyitwarire idahesha ababyeyi agaciro, amakimbirane mu miryango, umwanda ugaragara ku babyeyi n’abana babo, abana bata amashuri, Igwingira n’imirire mibi n’ibindi bitandukanye.
Ati” Ntabwo twakumva ko twageze aho dushaka kuko twabaye aba Kabiri. Hari bimwe mu bibazo bikibangamiye imiryango yacu n’abacu. Hari imyitwarire idahwitse kandi idahesha ababyeyi agaciro kuko kugira amakimbirane si ibintu wakwirata, kugaragarwaho umwanda ku bana n’ababyeyi sibyo twashingiraho twemeza ko twabikemuye ndetse turacyafite abana bata amashuri kandi mu miryango duturanye ifite abana bagaragarwaho ibibazo bitandukanye birimo; Igwingira n’imirire mibi. Biradusaba guhaguruka tukigisha abaturage bacu guhangana n’ibi bibazo”.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga, Mukasekuru Marceline avuga ko umwanya wa kabiri bawubonye bitewe no kwigisha imiryango ibanye nabi gusezerana mu mategeko kubera ko basanze imyinshi muri yo yabanaga itarasezeranye. Yongeraho ko bafite agashya kiswe”Mu ntanzi z’Urugo” aho batarebera urugo hanze gusa, ahubwo banageramo imbere.
Ati“ Uriya mwanya twishimira ko twabonye twawukuye ku bikorwa twagiye dukora no guhanga udushya nk’ako twise “Mu ntanzi z’Urugo“, aho dusura urugo tukaruganiriza ibitagenda neza bakabitubwira tukabagira inama. Twanakoze ubukangurambaga bwo kwigisha imiryango yari ifitanye amakimbirane twifashishije imigoroba y’imiryango kuva ku Midugudu ndetse abatari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bemera gusezerana”.
Akomeza yemeza ko mu mwaka w’Imihigo batangiye bahize ko bagiye gukangurira abagore gukoresha ikoranabuhanga kandi bakagana ibigo by’Imari kugirango biteze imbere n’Imiryango yabo, ariko kandi bakanibuka kurandura imirire mibi n’Igwingira, abana bakajyanwa mu ngo mbonezamikurire, bakanatozwa kugira isuku aho batuye.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Kibangu, Mugwaneza Placidie avuga ko ubufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’Ubuyobozi ariryo banga bakoresha mu guhangana n’ibyo bibazo bibangamira imiryango. Yemeza ko ikijyanye n’igwingira bagikemuye kandi bahozaho kugirango abana badasubira inyuma. Ashimangira ko nyuma y’ubutumwa bahawe bagiye kubugenderaho kugirango batazasubira imyuma y’aho bari bageze.
Iyi nama y’Inteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Uruhare rwa mutima w’Urugo mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye“. Hahembwe imirenge yahize iyindi ikazamura ibipimo by’imibereho y’abaturage, aho umurenge wa Kibangu wahize indi n’amanota 91,3%, Umurenge wa Rongi wabaye uwa kabiri n’amanota 90,5% ,Rugendabari iba iya Gatatu n’amanota 90,1% naho umurenge wa Shyogwe uherekeza indi yose n’amanota 80%.
Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri aka karere, ku bijyanye n’Igwingira, igaragaza ko akarere ka Muhanga kavuye kuri 39% ubu rigeze kuri 31%, ari naho Meya Kayitare asaba aba bahagarariye abandi kubikurikirana, aho bibananiriye bakiyambaza inzego zibishinzwe zikabafasha.
Akimana Jean de Dieu