Kamonyi: Umugabo yaburiwe irengero nyuma yo gukekwaho kwica umugore we amuteye ibyuma
Yitwa Turikumana Mathias, umugabo wo mukigero cy’imyaka 40 y’amavuko. Arakekwaho kwica akoresheje icyuma, umugore we witwa Niyigena Francine uri mu kugero cy’imyaka 35 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Ikibanza, Akagari ka Gihira, umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Ukekwa, yahise aburirwa irengero kuva mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri 2022 ahagana I saa tanu bikiba.
Amakuru agera ku intyoza.com atangwa n’abaturage, ni uko uyu muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane, bakaba kandi bari bamaze igihe batabana kuko uyu mugabo yabaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Yari amaze igihe atagera mu rugo.
Uyu Nyakwigendera, abaturage bavuga ko hari hashize igihe kigera ku kwezi acumbikiwe mu rugo na Mukankwiro Peruth, aho umugabo we nyuma y’igihe ataba mu rugo yaje kuri uyu wa mbere, umugore akamwakira nk’ubona ko umugabo agarutse mu rugo ariko mu kanya katarambiranye batangira gucyocyorana, umugabo aramukubita ndetse bigera ubwo amutera icyuma, ibyaje kuviramo urupfu uyu mubyeyi.
Umwana w’aba bombi w’imyaka 10 y’amavuko( Twirinze gutangaza amazina), yatangaje ko Se na Nyina babanje kurwana, hanyuma Se agatera Nyina icyuma ku ijosi, aramwica ahita anahunga agenda atwaye n’icyuma yateye Mama we.
Mushimiyimana Rosine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihira yemereye umunyamakuru wa intyoza.com ko ibyo byabaye. Ko Uyu nyakwigendera bakeka ko yishwe n’uyu wari umugabo we wahise atoroka.
Avuga uburyo babonye umurambo wa Nyakwigendera, yagize ati“ Njyewe nkurikije uko namubonye, ni icyuma yamuteye. Yamuteye ibyuma mu mutwe, ku Ijosi…, niho nabonye bahise batubuza kongera ku mureba”.
Nyakwigendera, avuka mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Mwendo. Ni mu gihe uyu mugabo we ukekwaho ku mwica, avuka mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Muyunzwe. Kugera twandika iyi nkuru, nta makuru y’uko uyu mugabo yaba yafashwe.
intyoza