Kamonyi: Ibyakabaye ifumbire y’imborera yunganira imvaruganda bigirwa umwanda-Guverineri Kayitesi
Mu gishanga cya Ruboroga gihuriweho n’Imirenge itatu ariyo; Mugina, Rugalika na Nyamiyaga kuri uyu wa 20 Nzeri 2022 hatangirijwe igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2022-2023. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye abahinzi ko ifumbire mvaruganda yonyine itavanzwe n’imborera ntacyo bimara. Yabasabye kwita ku kuzivanga niba basha umusaruro. Yavuze ko nta Munyarwanda utazi gukora ifumbire y’imborera, ko ikibazo ari uko usanga ibyakayikoze bihindurwa umwanda.
Mu butumwa Guverineri Kayitesi Alice yahaye abahinzi ubwo yakomozaga ku ikoreshwa ry’ifumbire y’imvaruganda ikwiye kuvangwa n’imborera hagamijwe kubona umusaruro ukwiye, yagize ati“ Uyu munsi dushaka gukoresha ifumbire mvaruganda gusa kandi imvaruganda gusa itavanze n’imborera ntacyo bimara”.
Yakomeje ati“ Gukora imborera nta Munyarwanda n’umwe utabizi, ni ibisigazwa by’ibyo dukoresha mu ngo, ariko akenshi usanga tubijugunya bikagenda bikaba umwanda, bikanateza isuku nke kandi nyamara byari kutubera umusaruro mwiza. Nta Munyarwanda n’umwe utazi gucukura ingarani, ibyobo bibiri. Ntabwo bisaba yuko Goronome aguhagarara hejuru, ntabwo bisaba yuko Sedo aguhagarara hejuru na Gitifu ngo nyabuneka cukura ingarani”.
Guverineri Kayitesi yongeyeho ati“ Bahinzi kandi beza bavuze, bajyanama b’Ubuhinzi mudufashe twigishe Abanyarwanda uburyo bwo kwikorera ifumbire kandi bahereye ku bisigazwa by’ibyo bakoresheje mu ngo zabo. Bizadukemurira ibibazo bibiri; Umwanda wo kwirirwa tumenaa.. hirya no hino, ariko kandi impamvu nyamukuru ikomeye tubonemo ifumbire kandi nziza yo kunganira imvaruganda dukoresha”.
Mu butumwa bwe kandi, Guverineri Kayitesi yagarutse ku kurwanya isuri mu mirima, asaba buri wese kwibuka ko gushyira imbaraga mu kurwanya isuri aho atuye, aho akorera aribyo bizafasha gukora ubuhinzi bw’igihe kirambye, butangijwe n’ibiza biturutse ku isuri ku bwo kunanirwa kuyirwanya. Yavuze ko nta murima w’ikibuga cy’umupira ubaho, ko bibaye bityo imvura ikagwa yagenda isakumye byose umuhinzi agahomba ibyo yahinze imusozi, bikanakomeza bikajya no kwangiza ibihinze mu gishanga.
Abahinzi mu gishanga cya Ruboroga, bagiriwe inama basabwa kwima amatwi abababeshya ko gucukura imirwanyasuri bimara ubutaka, babwirwa ko ibyo ari ikinyoma, ko ahubwo iyo imvura ije igasanga nta gitangira ayo mazi, atwara bwa butaka bwose bwiza bikarangira. Bibukijwe ko iyo bacukuye imirwanyasuri, amazi aza akajyamo n’iyo imvura yacika ya mazi agakomeza kugenda anyengera mu butaka bigatuma ibihingwa bimera neza.
Munyaneza Theogene