Muhanga: Meya Kayitare yikoze ku mufuka agoboka umuturage wari ugiye guterezwa cyamunara
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yikoze mu mufuka yishyurira Murekasenge Denise amafaranga ibihumbi 100 kugirango harangizwe ideni yarabereyemo uwamucumbikiye ntabashe kumwishyura ubukode bw’inzu.
Ibi byakozwe nyuma yuko Murekasenge utuye mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Mubuga, Umudugudu wa Mapfundo yishyuye amafaranga ibihumbi 68,000 akomoka k’ubukode yarabereyemo Mukandayisenga Marceline, aho yamubereye mu nzu amezi 4 ntiyamwishyura. Buri kwezi yagombaga kujya yishyura ibihumbi 17,000 frw. Amafaranga Meya Kayitare yishyuye, yahagaritse ndetse ahita atuma ibyari gukurikiraho bihanagurwa, umuturage akira atyo urwari rumutegereje.
Ni ikibazo cyamenyekanye ubwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari mu bukangurambaga bwo kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo mu karere ka Muhanga tariki ya 19 Nzeli 2022. Icyo gihe, Murekasenge yatakambiye inzego zitandukanye ko bagiye kumutereza umutungo mu rubanza rwaciwe n’Abunzi b’Akagali ka Mubuga, aho we yemezaga ko atigeze aburana urwo rubanza.
Ku wa 22 Nzeli 2022, nibwo Meya Kayitare Jacqueline, Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyogwe hamwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Ntwarabagabo Daniel bicaye hamwe barangiza ikibazo cyari hagati ya Murekasenge Denise n’umuryango we ndetse na Nyirangendahimana Marceline.
Habanje kuvanwaho icyamunara cyari giteganyijwe tariki ya 26 Nzeli 2022 ndetse umuhesha w’inkiko nawe yigomwa ikiguzi yagombaga guhabwa nyuma yo kuzarangiza akazi ke.
Aya mafaranga, Meya Kayitare yatangiye uyu muturage akaba ajyanye n’imihango ya cyamunara yari imaze gukorwa na Me Ntwarabagabo Daniel yagombaga kuzaba ku buryo bw’ikoranabuhanga, aho yahise ikurwaho kubera ko ubwishyu bwabonetse.
Murekansenge, yashimiye umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wamugobotse anatanga ubutumwa bw’uko abaturage bakwiye kujijuka bakajya bakurikiranira hafi ibibazo bashobora kugirana na bagenzi babo kuko byatuma bangara kubera ibihano bikomoka ku mategeko.
Uyu mutungo warugiye gutezwa cyamunara, ugizwe n’inzu ngari ifite ibyumba 6, ubwiherero bwo munzu , uruganiro ndetse n’aho gufatira amafunguro. Iyi nzu yari yaragenewe agaciro ka Miliyoni 16. Yubatswe n’umwana w’imfura wa Murekasenge Denise wiga ubuganga muri Canada.
Soma hano inkuru yabanje;Muhanga: RIB n’Ubuyobozi bw’Akarere bagaruje inzu y’umuturage yari igiye gutezwa cyamunara
Akimana Jean de Dieu