Kamonyi-Kayumbu: Ikigo nderabuzima kitagira ibikoresho n’abakozi bahagije
Ikigo nderabuzima cya Kayumbu, gikennye ku kutagira ibikoresho ku buryo na zimwe mu ntebe nke ari intirano mu baturage. Ibitanda by’abarwayi niyo meza akorerwaho mu gutanga Serivise no kwakira abakigana. Utugare tw’abafite ubumuga ni zimwe mu ntebe abakozi nabo batari benshi bifashisha. Umuganga umwe niwe usanga mu kigo cy’inyubako nyinshi kandi ziri ku buso buruta ubwa byinshi niba atari byose mu bigo nderabuzima muri aka Karere ka Kamonyi.
Umunyamakuru wa intyoza.com akigera muri iki kigo nderabuzima mu mpera z’icyumweru gishize, yatunguwe no gusanga ari ikigo kigaragara ko ari gishya mu nyubako ariko kitagira ibikoresho kugera n’aho bamwe mu bakozi bake bahari intebe zimwe bakoresha zaba izo bicaraho n’izo kwakiriraho abarwayi ari izo batiriye mu baturage, ubundi se ushoboye akizanira igikoresho(intebe).
Bamwe mu bakozi bake umunyamakuru yasanze muri iki kigo nderabuzima cya Kayumbu, ntawe ushaka kugira icyo avuga ngo hato ativamo cyangwa se akazashinjwa gutanga amakuru atavuga neza ikigo, kuko ufatiye ku bikoresho bidahari n’abakozi bake cyane dore ko yahasanze umuganga umwe bihita bikwereka Serivise uhaje ahabwa.
Amakuru mpamo umunyamakuru yabashije kuhakura ariko kandi anemezwa n’umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ni uko umuyobozi wacyo amaze igihe arwaye, umwungirije nawe bikavugwa ko arwaye, ariko kandi bitewe nuko kiri mu bigo biri kure hari amakuru ko hari na bamwe bahora mu mpushya z’uburwayi( repos medical).
Ntabana Gaston, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kamonyi utarashatse kugira byinshi abwira umunyamakuru ku bibazo uruhuri biri muri iki kigo, ntabwo ahakana ko kidafite ibikoresho birimo n’imiti bidahagije ndetse n’abakozi badahagije.
Ntabana, avuga ahubwo ko na bimwe mu bikoresho birimo imiti birwarije kugira ngo biboneke, ariko kandi agahamya ko hatanzwe isoko bakaba bategereje ibisubizo bizakemura bimwe mu bibazo byugarije iki kigo nderabuzima bivugwa ko cyakira abarwayi basaga 1000 ku kwezi.
Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu ubarizwamo iki kigo nderabuzima, yemera ko nta bikoresho ndetse n’abakozi bahagije ikigo gifite, akavuga ko ibyo bitari mu bushobozi bw’Umurenge, ko nabo bategereje igisubizo cy’ubuyobozi bubakuriye.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage baturiye hafi y’iki kigo nderabuzima barimo n’abajya kukivurizaho, bavuga ko ubundi abakigana bitewe no kutagira intebe, iyo habonetse abarwayi benshi ngo bamwe bicara hasi, abandi ba hafi ushoboye akagenda yitwaje agatebe ke. Bavuga kandi ko hari na bamwe mu bakozi usanga bataboneka, bahora mu biruhuko by’uburwayi bitewe no kuba bakora kure, bityo na serivise babona zikaba inkene. Basaba ko ubuyobozi ndetse by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima bagira icyo bakora ngo kuko kubaha ivuriro bakabima ibikoresho n’abakozi bahagije ntacyo babahaye.
Munyaneza Theogene