U Rwanda rushinja DR Congo guhitamo inzira y’intambara
Leta y’u Rwanda iravuga ko nubwo Perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasiya, imvugo n’ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko “Leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare”.
Itangazo rya Leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya DR Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje kuyogoza muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.
Mu kiganiro aheruka guha BBC dukesha iyi nkuru, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko “Twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira”. Gusa yongeyeho ko igihe byaba “bikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu”.
Leta y’u Rwanda iravuga ko nubwo Perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasi, imvugo n’ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko “Leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare”.
Nyuma y’iminsi icyo kiganiro kibaye, imirwano hagati ya M23 na FARDC yarubuye muri Rutshuru, itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ryavuze ko barimo kurwana na “Rwanda Defence Forces” iri inyuma ya M23.
Itangazo rya Leta y’u Rwanda ryo kuri uyu wa mbere rishinja FARDC kurwana zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR.
U Rwanda rurashinja kandi ko “ibitero bishya bya FARDC kuri M23…binyuranyije n’ibyumvikanyweho ku mutekano w’akarere, harimo iby’i Nairobi na Luanda.”
M23 na FARDC buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwateye urundi kuwa kane ushize imirwano mishya igatangira nyuma y’igihe cy’amezi ane y’agahenge mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Leta y’u Rwanda ivuga ko “ibirego bihoraho bidafite ishingiro” birega u Rwanda gufasha umutwe wa M23 “bitakwihanganirwa”. Iri tangazo kandi, rivuga ko ryamaganye ibikorwa “bikomeje kandi bidafite ishingiro” byo kugira u Rwanda “impamvu y’ibibazo bya Politiki by’imbere muri RDC”.
intyoza