Ruhango: Nkundineza wasanzwe mu rwogero(Piscine) yapfuye yashyinguwe mu marira menshi
Umusore witwa Nkundineza Pierre uzwi nka Kamoja uherutse gusangwa mu rwogero (Piscine) muri Hotel Saint Andre Kabgayi yapfiriyemo, yasezeweho bwa nyuma, aherekezwa n’abavandimwe n’abo bakoranaga mu isoko rya Kijyambere rya Muhanga, aho abavuze bose barangwaga n’amarira no kuvuga ibyo bamuboneyeho n’umurage abasigiye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 mu irimbi rusange riherereye mu murenge wa Byimana ahazwi nk’i Kirengeli. Yakomokaga mu Mudugudu wa Nyabizenga, Akagari ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere arere ka Ruhango, ariko yari atuye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu kagali ka Gahogo.
Abo babanaga, bavuze ko yari imfura, akajya inama kandi akabana na bose, agakunda gusetsa mu rungano n’abo babana kubera ibiganiro yabaga afite. Umwe muri bo yagize ati“ Nta wa bisobanura ngo abone amagambo yo kubivuga, ariko Kamoja wacu yadusetsaga, yari umuntu utabonana iminkanyari mu maso kandi agakunda gusetsa abo bari kumwe”.
Mushiki we bavukana yavuze ko abuze umuntu ukomeye mu buzima kuko yajyaga ajya kubasura bakajya inama. Avuga ko mu biganiro byabo bya nyuma, bibukiranije uburyo bateguye ibijyanye n’ubukwe bwe, ko kandi yari umwe mu bo yishingikirizaga nk’inkoramutima ye ya hafi.
Umubyeyi we, Mukarugambwa Elisabeth wagaragaraga ko akomeye nubwo yabuze umwana, yasabye abaje kwifatanya n’umuryango we kumufasha guherekereza umwana mu mahoro, akagenda neza nta bibazo asize. Yongeyeho ko niba hari n’uwo baba bagifitanye yakivugira aho kigacyemurwa umwana we akaruhukira mu mahoro.
Yagize ati:” Ndabashimira ko mwadutabaye kandi mukanaduha ubufasha, ariko kuko nshaka ko umwana wanjye aruhukira mu mahoro niba hari uwo yari afitanye nawe ikibazo yakivuga kigakemurwa kuko nibyo nifuza kandi munyeretse ko yabanaga na bose ntawe abangamira ni nayo mpamvu turi kumwe”.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa Hotel Saint Andre Kabgayi, bwifatanije n’umuryango wagize ibyago bwagaragaje ko bubabajwe n’urupfu rwa Nkundineza wari umukiriya wakeneraga serivise za hoteli, ndetse bamuziho ubupfura kuko azwi nk’uwazanaga n’abandi agasabana mu rugwiro.
Uhagarariye Hotel Saint Andre yagize ati:“ Tubabajwe n’urupfu rwa nkundineza!, buriya natwe twagize ibyago nkuko umuryango we wamubuze, ariko Imana yamukunze, reka dutegereze icyo inzego z’iperereza zizagaragaza kandi twongeye kubihanganisha, tubizeza ko tuzafatanya hakagaragara ukuri ku cyateye urupfu nk’uru!”. Akomeza yihanganisha abari inshuti ze ndetse n’umuryango we kandi yijeje umubyeyi we ko bazamuba hafi bakamufasha muri bimwe.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, hari abakurikiranwe n’ubugenzacyaha ku cyaba cyateye uru rupfu, dore ko kuva byamenyekana inzego zitandukanye zakomeje gufatanya ngo hamenywe ukuri ahakiri gukurikiranwa ibimenyetso by’ibanze mu iperereza.
Akimana Jean de Dieu