Nyuma yo kuyikura mu icupa ikamukura mu Nteko, Dr Mbonimana wari Depite yasezeye ku nzoga
Depite Mbonimana Gamariel uherutse kwandika ibaruwa asezera ku kuba intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite nyuma yo kuvugwaho gufatwa na Polisi inshuro 6 atwaye imodoka yanyoye inzoga, yanditse asaba imbabazi umukuru w’igihugu Kagame Paul n’abanyarwanda bose, anatangaza ko yakoze icyaha akaba ahisemo kureka inzoga.
Mu butumwa Dr Mbonimana Gamariel yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati“ Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga”. Yakomeje agira ati “ Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere”.
Mu nama y’ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, nibwo Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire y’uyu mudepite mu nteko ishinga amategeko, avuga ko yasomye raporo ya Polisi igaragaza ko yamufatiye mu muhanda atwaye imodoka yanyoye inzoga ariko ngo kubera ubudahangarwa nti bamuhana nkuko babikorera abandi bafata batwaye imodoka banyoye.
Perezida Kagame, yavuze ko gufatwa kwa Depite Mbonimana bitari bibaye ubwa mbere, ko ahubwo byari ku nshuro ya gatandatu, aho yananenze Polisi uburyo itigeze ihana iyi ntumwa ya rubanda hitwajwe ubudahangarwa, avuga ko kuri we bitari no kuba yanyoye gusa, ko ahubwo wagira ngo yaguyemo. Ati“ Ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo”.
Nyuma y’uko Umukuru w’igihugu agaragarije iyi myitwarire idakwiye ku ntumwa ya rubanda ndetse agasaba ko akwiye guhanwa nkuko bikorerwa abanda( gucibwa amafaranga), nibwo nyuma y’iyi nama y’ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, hagaragaye ibaruwa ya Depite Mbonimana Gamariel asezera ku kuba intumwa ya rubanda, ndetse nyuma y’iyo barwa akaba yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko asezeye ku kunywa inzoga.
Umunyarwanda niwe waciye umugani agira ati“ Uyikura mu gicuma ikagukura mu bagabo, none rero Depite yayikuye mu icupa cyangwa mu gicuma bitewe n’aho yayisomeye imukura mu Nteko ishinga amategeko”. Aha nta kindi bavugaga kitari inzoga.
intyoza