Muhanga: Guverineri Kayitesi yasabye abanyamuhanga kwita ku isuku nk’abari mu Mujyi ugaragiye Kigali
Muri Gahunda y’igitondo cy’isuku yo ku wa 15 Ugushyingo 2022, Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abatuye umujyi wa Muhanga kurangwa n’ isuku bakanibuka ko bagaragiye umurwa mukuru w’u Rwanda- Kigali. Yanabibukije ko imipaka ibahuza n’ibindi bihugu ifunguye, ko bagiye kujya babona abashyitsi bagenderera U Rwanda n’abahaca bagiye mu bindi bihugu.
Iki gitondo cy’Isuku, cyabereye mu gace kazwi nko mu Kivoka, aho hanatangirijwe amarushanwa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku ‘isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi mu bana.
Guverineri Kayitesi, yagize ati” Dukwiye kugira isuku aho dukorera n’aho dutuye. Ndabibutsa ko mufite abashyitsi benshi bazanyura hano kuko imipaka yacu irafunguye, abajya cyangwa abava mu Burundi no muri Congo bazaca hano, ntabwo mukwiye kugira umwanda nubwo n’ahandi hose hakwiye kuba hafite isuku”.
Yasabye abatuye uyu mujyi ko isuku bakwiye kuyigira iyabo kuko ibihembo bizatangwa bizaba bigamije guhindura ubuzima bw’abatuye uyu murenge. Yabibukije ko isuku ikwiye guhera mu rugo aho baryama, aho batuye n’aho bakorera hagamijwe gushakira ineza abazabagana baje gusaba serivisi ahantu heza hatekanye.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga(PSF), Kimonyo Juvenal yibukije abakorera ubucuruzi mu gice cy’uyu mujyi no mu nkengero zawo ko bakwiye gukora uko bashoboye bakagirira isuku aho bakorera anabibutsa ko buri wese akwiye kugira aho ajugunya imyanda.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, ACP Claude Tembo yamenyesheje abaturage ko badakwiye gutegereza ko Mutwarasibo, umukuru w’Umudugudu n’Umujyanama w’Ubuzima baza kubakorera isuku, ko ahubwo bakwiye kubigiramo uruhare. Yavuze kandi ko bakwiye gushimirwa umuhate bagira mu kwicungira umutekano.
Yagize ati” Ntabwo mukwiye gutegereza Mutwarasibo, Mudugudu cyangwa umujyanama.w’ubuzima kugirango baze kubakorere isuku aho mutuye mu ngo zanyu. Mukwiye kugira uruhare rwo kugira heza aho mutuye nkuko mukomeza gucunga umutekano neza. Twabonyeko abaturage ba hano murabishoboye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean claude avuga ko nta kabuza bagiye gukomeza gukorana n’abaturage mu kwimakaza isuku n’umutekano nkuko bisanzwe bagatsindira ibihembo bizatangwa na Polisi.
Iki gikorwa cyatangijwe na Polisi yu Rwanda, kizasozwa tariki ya 18 Ukuboza 2022, aho hazahembwa abarushije abandi muri biriya bikorwa bigiye kwibandwaho birimo; Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya imirire mibi mu bana. Ibihembo birimo imodoka zo kubafasha gukomeza gucunga umutekano ndetse n’amafaranga angana na Miliyoni 26.
Akimana Jean de Dieu