Kamonyi-Runda: Hashyizwe imbaraga mu gukumira amazi ashobora kwangiriza abaturage
Abatuye muri Site z’imiturire za Rubona, Musebeya, Kabasanza, Rugogwe na Kagina ho mu Murenge wa Runda barishimira ko imihanda irimo gutunganywa yatangiye gukorwaho inzira z’amazi(Rigori). Bavuga ko bari bafite impungenge z’amazi y’imvura yashoboraga kwangiza iyi mihanda akanangiza ibindi bikorwa by’abaturage.
Nsabimana Alphonse, atuye aharimo gutunganywa Site mu kagari ka Kagina, avuga ko itunganywa rya Site ryahesheje ubutaka agaciro, ariko kandi ngo n’impungenge zari zihari ku mihanda yahanzwe itagiraga inzira z’amazi, batangiye kubona ibisubizo kuko barimo guca izi nzira( Rigori), ibyo avuga ko ari igisubizo mu kutangirizwa n’amazi y’imvura irimo kugwa muri iyi minsi, bikaza no korohereza abakoresha cyane iyi mihanda mishya.
Akomeza avuga ko imihanda irimo gukorwa ari migari, mu gihe mbere byari nk’utuyira tutahaga ubwinyagamburiro abahatuye mu kuba babisikana, cyane nk’abafite ibinyabiziga.
Avuga kandi ati“ Nubwo harimo gutunganywa inzira z’amazi, birakwiye ko n’abarimo kubaka inzu bacukura ibyobo by’amazi. Mbere bamwe twari dutuye mu bigonyi none ubu dusigaye dutuye mu mabati ntaho ikigonyi wakibona, aya mabati ararekura amazi menshi akagenda agahura n’andi yose y’imvura. Izi rigori zicibwa ziradufasha kuko zitwara amazi yari kureka mu mihanda, ariko na none birasaba ko n’ava ku nzu agira rutangira(ibyobo)”.
Mukamutari Veronika, umuturage mu kagari ka Gihara akaba anahagarariye abarimo gukora inzira z’amazi (Rigori), avuga ko izi nzira zifasha mu kuyobora amazi yajyaga kwangiza imihanda akanangiriza abaturage n’ibyagezweho. Avuga ko zaje nk’igisubizo kuri iyi mihanda mishya irimo guhangwa. Gusa, ngo hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire igoye kuko hari nk’uwanze ko bakora inzira y’amazi iruhande rw’igipangu cye. Asaba ko hari ufite ikibazo cyihutirwa nk’aho bataragera yababwira bagafatanya kugikemura byihuse.
Uwamahoro Antoinette, abona izi rigori nk’igisubizo mu kutangirika kw’imihanda n’ibindi bikorwa. Ati“ Izi nzira z’amazi ziradufasha mu bintu byinshi. Kuyayobora mu nzira ataretse mu mihanda ngo ayangize cyangwa se ngo yishakire inzira biradufasha kuko biratuma nyine atishakira inzira ngo atwangirize”.
Enjenyeri( Engineer) Abizeyimana Vedaste, umuyobozi mukuru wa Truth Masons Company Ltd ( Abafundi b’Abanyakuri), itunganya izi Site uko ari eshanu(5), aganira na intyoza.com yavuze ko ibyo bakora byose mu itunganywa ry’aha hagenwe guturwa bishingiye ku nyungu z’umuturage, ariko kandi bikanajyana n’icyerekezo cy’imiturire iboneye nkuko Akarere kabigennye. Ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bafatanya umunsi ku munsi mu gutunganya Site z’imiturire no gushaka ibisubizo by’ibibazo hagamijwe ko ibyo abaturage bemerewe bikorwa neza.
Gutangira gutunganya inzira z’amazi muri iyi mihanda mishya yahanzwe, byavuye mu nama ubuyobozi bwa Truth Masons Company Ltd bwagiranye na Komite zihagarariye Site z’imiturire nyuma yo kubona ko imvura irimo kugwa ishobora kugira ibyo yangiza, bityo bafata ingamba zo gukumira binyuze mu guca inzira z’amazi no kubaka ibindi byakumira amazi kugira ngo atangiza imihanda n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Muri uku gutunganya iyi mihanda muri izi Site za Rubona, Musebeya, Kabasanza, Rugogwe na Kagina, Enjenyeri Abizeyimana Vedaste asaba abaturage ubufatanye mu gufata neza ibikorwa remezo biba byabegerejwe, bakibuka ko aribo ba mbere bifitiye akamaro, ko kubirinda biri munshingano zabo. Asaba ko uwagira ikibazo yakwegera ubuyobozi bumwegereye hamwe n’ubwa Kampani hagashakwa igisubizo kiboneye.
intyoza