Umuhanda uhuza Kamonyi na Ruhango wongeye kuba Nyabagendwa nyuma y’imyaka isaga 3
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri(9) kwa 2019 kugera kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022, ikiraro cy’umuhanda uhuza akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango cyari cyarahejeje benshi mu bwigunge nyuma y’aho ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO( HOHO) ikinyuze hejuru yikoreye ibirenze ibyari bikwiye kukinyuraho ikagisenya. Iki kiraro kimaze iminsi gikorwa cyatumye imodoka zongera gucaho, umuhanda uba Nyabagendwa ku binyabiziga(imodoka).
Iki kiraro, isenyuka ryacyo ntabwo ryahungabanije gusa imihahirane n’imigenderanire hagati y’abaturage ba Kamonyi na Ruhango n’abandi, ahubwo cyanakomye mu nkokora ibikorwa by’ubukungu mu buhinzi bw’umuceri mu kibaya cya Mukunguri kuko abahinga hakurya y’ikiraro ku ruhande rwa Ruhango byabaye imbogamizi mu kwambutsa umusaruro bejeje bawuzana ahakorera Koperative ndetse n’uruganda rw’Umuceri rwa Mukunguri, kimwe n’ibindi nkenerwa mu buhinzi byari ikibazo kubageraho.
Kuba iki kiraro gikozwe, imodoka zikongera kukinyuraho, bigiye korohereza abaturage b’uturere twombi ndetse n’abaturuka ahandi bahanyura kuko aha ni imwe mu nzira ya bugufi, ihendutse kubatuye n’abagana muri ibi bice kuko mbere byabasabaga kujya kuzenguruka Muhanga mu gihe babaga batwawe n’imodoka zaba ntoya cyangwa nini.
Soma hano inkuru ikubwira imihangayiko byateye abaturage; Kamonyi/Ruhango: Abakoresha ikiraro cya Mukunguri barahangayitse bikomeye
intyoza