Perezida Kagame Paul yagize icyo avuga ku mpanuka yakomerekeyemo abana bajyaga ku ishuri
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Mutarama 2023, imodoka ya Coaster( Kwasiteri) yari itwaye abanyeshuri biga kuri Path to Success mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yakoreye impanuka muri aka Karere hakomerekamo 27 barimo Shoferi n’umwarimu wari ubaherekeje nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Nyuma y’iyi mpanuka, Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri yo, anihanganisha ababyeyi, anavuga ko hakorwa ibishoboka ngo abana bitabweho.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati“ Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye”.
Iyi modoka nkuko byatangajwe na Polisi, abanyeshuri bari bayirimo bavuze ko bakeka ko yagize ikibazo cya Feri ubwo bariho bamanuka berekeza mu masangano y’umuhanda ku i Rebero, ahari umuhanda umanuka werekaza Gikondo n’undi muhanda ukata werekeza mu Miduha na Nyamirambo. Ubwo umushoferi yayikataga ashaka kwerekeza ku ishuri byanze iboneza iy’ishyamba hepfo.
Aba banyeshuri nubwo umubare wose w’abari muri iyi modoka utatangajwe, abakomeretse uko ari 25 hamwe na shoferi na mwarimu bahise bahabwa ubutabazi, bajyanwa mu bigo bitandukanye by’amavuriro muri Kigali kugira ngo bitabweho.
Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’abaturage ndetse n’abanyeshuri ubwabo bavuga ko nyinshi mu modoka zitwara abana ku ishuri zigaragara nk’izishaje ndetse izibigaragaza cyane bene zo bakanyura mu magaraje bakabeshyeshya kuzitera amarangi ngo zigaragare neza inyuma.
Uretse ibyo kandi, hanagiye havugwa ko izi modoka zitwara abana benshi cyane barengeje umubare w’imyanya zifite ariko ugasanga inzego bireba zisa n’izitabyitayeho kuko ni ikibazo kigaragara kenshi kandi henshi. Nyuma y’uko Perezida Kagame agize icyo avuga, benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ahari noneho ibibazo bimaze igihe bivugwa muri izi modoka byaba biri buhagurukirwe.https://twitter.com/PaulKagame/status/1612437874653253635?t=1_E0VVGpp_Koc9M79PsXig&s=19
intyoza