Ruhango: Hizihijwe isabukuru y’imyaka 35 ya FPR-Inkotanyi, basabwa kugira uruhare mu iterambere rya buri muturage
Umuyobozi(Chairman) w’Umuryango FPR Inkotanyi, akaba na Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yibukije abanyamuryango ko ibyagezweho mu myaka 35 byaturutse ku bufatanye. Yasabye Abanyamuryango kudatezuka, ahubwo bagakomeza kurandata abagifite intege nkeya bigafasha Igihugu kugera ku majyambere yifuzwa mu mpinduramatwara y’umuryango.
Ibi birori by’Isabukuru y’iyi myaka 35 mu Murenge wa Ruhango, mu kwishimira ibimaze kugerwaho, Meya Habarurema yagize ati” Turishimira ko imyaka 35 ishize kandi umuryango wagiye ukura ku buryo n’ibyo twifuza tuzabasha kubigeraho. Abanyamuryango bacu bagize uruhare mu bikorwa byinshi bimaze kugerwaho ndetse n’umutekano dufite twawuhawe n’umuryango”.
Yakomeje asaba abanyamuryango n’abandi banyarwanda gufashanya bagashyiramo imbaraga zose zikenewe kugirango ibyo Perezida wa Repuburika Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi yemereye abaturage bizabe bimaze kugera kuri buri wese bitarenze 2024.
Bamwe mu banyamuryango bashimira umuryango FPR -Inkotanyi ibyo umaze kugeza ku banyarwanda. Bavuga ko nabo bazakomeza kugendera ku ndangagaciro z’umuryango bagamije gukomeza kugira ubumwe no gufasha abagifite intege nkeya.
Umuyobozi uhagarariye ishuri ry’ubumenyi ngiro rya Ruhango TVET School mu mategeko, Bimenyimana Alphonse avuga ko nk’Abanyamuryango batekereje kuremera umunyamuryango utagira amata, ko kandi ibyo babikomora ku bayobozi bakuru b’Umuryango, ko kandi hari umugani uvuga ko umwera uturutse ibukuru ukwira hose.
Akomeza yemeza ko mu bihe byashize kujya mu mashuri byagoraga abana ndetse n’ugiye kwiga bikitwa kugira amahirwe, ariko ngo ibyo byabaye amateka kuko FPR Inkotanyi yabihinduye, aho buri mwana wese yemerewe kujya kwiga. Ahamya ko yishimira ko umuryango udatoranya abo gufashwa, ko ahubwo ukorera abanyarwanda bose bagahabwa Girinka n’ibindi hagamijwe kuzamura imibereho itandukanye y’abaturage. Avuga kandi ko bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye.
Umwe mu bagabiwe inka, yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwatekereje ku banyantege nkeya bo gufashwa bagahabwa inka n’ibiribwa hagamijwe kubavana mu bibazo by’imibereho mibi. Yemeza ko yahinduriwe amateka kuko atigeze anatekereza kuzatunga inka iwe akurikije imibereho y’ubuzima bwe.
Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi, baravuga ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho ubwabyo byivugira, ariko na none ngo haracyari urugendo rwa byinshi byo gukora birimo; ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi no guteza imbere Ubuhinzi bwa kijyambere ndetse n’inganda nto zajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi. Bahamya ko ibyo bemerewe na Chairman w’Umuryango ari nawe Mukuru w’Igihugu bazabigeraho muri 2024 kuko imvugo ye ariyo ngiro.
Akimana Jean de Dieu