Ruhango: Ibiraro n’amateme byangijwe n’ibiza biracyabangamiye ubuhahirane
Hashize igihe abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ruhango bavuga ko ubuhahirane butakigenda neza bitewe nuko ibiraro n’amateme byabafashaga mu koroshya imigenderanire byarasenywe n’imvura yaguye ari nyinshi mu mwaka washize wa 2022 iteza ibiza.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yahaye umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko bikigoye akarere kubona ingengo y’Imari yahita yubaka ibi biraro binini ndetse n’Amateme mato bitewe n’imiterere yabyo. Avuga ko byose hamwe bisaga 40, ariko ko mu gihe bizakorwa, bizatunganywa neza ku buryo bitakongera kugenda mu buryo bworoshye.
Yagize Ati” Twahuye n’imvura nyinshi itera ibiza bitwara bimwe mu bikorwaremezo birimo; ibiraro n’Amateme byaba ibinini n’ibito, bituma ubuhahirane budakomeza kugenda nka mbere ariko turabitekereza kandi turashaka ko bizakorwa neza ku buryo bitazongera gutwarwa kuko kubikora bikongera kugenda twaba ntacyo dukoze”.
Akomeza yemeza ko bafite umubare w’Ibiraro n’amateme bisaga 40, byose byatwawe n’Ibiza byatewe n’imvura nyinshi. Ahamya ko inyigo babikoreye basanze bishobora kuzatwara amafaranga asaga Miliyari eshatu(3) y’u Rwanda kugirango bikorwe neza.
Yagize Ati” Kugeza ubu twamaze kumenya neza ko ibiraro n’amateme byangijwe n’Ibiza byatewe n’imvura bisaga 40, tunabikorera inyigo dusanga dukeneye amafaranga yo kubyubaka asaga Miliyari 3 z’Amafaranga y’U Rwanda kandi turifuza ko byakorwa neza kurushaho kugirango ejo hatazaba habi kurushaho byongeye gusenyuka”.
Umuturage arasabwa iki?
Meya Habarurema, avuga ko hari ibiraro bigari bisaba izindi ngufu zirenze iz’Abaturage, ariko ko hari ibindi bito bito byakorwa hifashishijwe ubushobozi bw’Abaturage ubwabo bityo uwazana igiti kikaba cyakoreshwa, ubuhahirane bugakomeza kugenda neza.
Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Byimana ahitwa i Mpanda, bavuga ko amateme mato bagira icyo bigomwa agakorwa naho abandi bavuga ko bakwiye gutabarwa kubera ko imodoka zimwe na zimwe zigikoresha aya mateme zikagwamo zipakiye.
Munyaneza Alphonse w’imyaka 47 atuye i Mpanda, avuga nta muturage wanga kugira uruhare mu bimukorerwa, ko ibiti n’ibindi byasabwa ababifite babitanga, abandi bagatanga imibyizi ibyangiritse bikubakwa ubuhahirane bugakomeza.
Mukarugambwa Drothea w’imyaka 54, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko hari amateme maremare mu bugari ndetse akeneye ubushobozi bwinshi yasenyutse akeneye imbaraga zivuye muri Leta. Atanga urugero ku Kiraro gihuza umurenge wa Nyamabuye ho muri Muhanga ndetse n’umurenge wa Byimana wo muri Ruhango, aho cyasenywe n’ibiza byatewe n’imvura ndetse ngo imodoka ziremereye ntizikinyuraho n’izinyuraho n’ubwihebe kuko kiraregetse. Ahamya ko ibisaba ubushobozi burenze ubw’umuturage Leta ariyo ihanzwe amaso, bo bakazakora ibiri mu bushobozi bwabo.
Mu bigaragara kandi n’ubuyobozi butemera cyangwa ngo buhakane ni uko nta mahirwe ko ibi biraro byakubakwa muri iyi ngengo y’Imari kuko aya mafaranga uko angana ntabwo yateganyijwe. Gusa, ibiraro bito bikeneye ubundi bushobozi bucye bwatangwa n’abaturage byo byakubakwa ndetse n’abaturage biteguye gukora ibishoboka.
Akimana Jean de Dieu