Amerika igiye kwita umutwe w’abarwanyi ba Wagner inkozi z’ikibi ndengamipaka
Ibiro by’umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika (White house) byatangaje ko bigiye kwita umutwe wa Wagner“ Ishyirahamwe” ry’inkozi z’ikibi ndengamipaka. Uyu mutwe, bivugwa ko ufite ibihumbi by’abarwanyi mu gihugu cya Ukraine. Yatangaje kandi ko igiye gufatira uyu mutwe ibihano bishyashya kimwe n’abandi bose bawushamikiyeho.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano wa Amerika John Kirby yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko”[uwo mutwe] ukora amahano muri Ukraine n’ahandi”. Yongeyeho ko ubu hari abarwanyi 50.000 ba Wagner muri Ukraine.
Kwita uwo mutwe gutyo, bizatuma Leta ya Amerika ishobora gushyira ibihano bikomeye kurushaho kuri uwo mutwe witwara nk’igisirikare. Ni umutwe kandi wakoreye muri Syria, Libya, Centrafrique, n’ahandi hatandukanye ku Isi, aho ubu abarwanyi bawo bavugwa mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo-DR-Congo.
Ku bwa Kirby, hafi 80% y’abarwanyi ba Wagner bavanwa muri za Gereza. Yavuze kandi ko uwo mutwe usigaye uhiganwa n’ingabo z’igihugu. Amerika ikibaza ko ‘’umwuka mubi urimo kuzamuka’’ hagati y’abategetsi b’Uburusiya n’uwashinze Wagner, umuherwe akaba n’inshuti ikomeye ya Vladimir Putin, Yevgeny Prigozhin, utavugwaho rumwe.
Kirby, yavuze ko amafoto y’iperereza rya Amerika yerekanye ibikamyo byinjiye muri Korea ya Ruguru, aho bivugwa ko zapakiye ibisasu bya roketi by’ingabo zirwanira ku butaka hamwe na misire, nyuma bigakoreshwa n’ingabo za Wagner. Akomeza avuga kandi ko bazakora uko bashoboye bakamenya ndetse bakaburabuza abo barwanyi n’indi mitwe ibashamikiyeho cyangwa abantu.
Amerika yemera ko kuvana ibirwanisho muri Korea ya Ruguru ari ukurenga ku ngingo z’ibihano z’urwego rwa ONU rushinzwe umutekano. Ayo makuru y’iperereza ubu yahawe abo muri urwo rwego bashinzwe ibihano kuri Korea ya Ruguru.
Kirby ati“ Twiteze ko [Wagner] uzakomeza kubona ibirwanisho byo muri Korea ya Ruguru’’. Birumvikana ko twamagana ibyo bikorwa bya Korea ya Ruguru kandi twamagana Korea ya Ruguru guhagarika guha ibyo birwanisho Wagner. Tugiye kurushaho gufatira ibihano uwo mutwe ubwawo”.
Prigozhin, yasabwe kugira icyo avuga kuri ayo magambo ya Kirby ariko ntacyo yavuze ataziguye ku bihano bya Amerika, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters ribivuga.
Abanyamerika bibaza ko ibirwanisho byo muri Korea ya ruguru nta ngaruka ikomeye cyane byagize ku rugamba muri Ukraine, aho abarwanyi b’uwo mutwe wigenga bagize uruhare rukomeye cyane mu gikorwa cy’Uburusiya cyo kugerageza kwigarurira umujyi wa Bakhmut mu burasirazuba bwa Ukraine, aho ingabo za Ukraine zivuga ko abarwanyi ba Wagner bahatakarije cyane nyuma yo guhatirwa gukomeza kwigira imbere mu karere kagaragara kandi barimo bararaswa.
Mu kwezi kwa Nzeri(cyenda) 2020 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Wagner yafatiwe ibindi bihano bya Amerika nyuma y’aho abategetsi bavugiye ko ikoreshwa kugira ngo ifashe Prigozhin kwigwizaho ubutunzi abinyujije mu gucukura amabuye y’agaciro muri Sudan na Centrafrique.
Abategetsi ba Amerika bavuga ko Prigozhin ashobora kuba yarashoye ingabo ze ku rugamba rwa Bakhmut kugira ngo agenzure ahacukurwa umunyu na gypsum/gypse muri ako karere.
intyoza