Abaturage ba Gakenke na Muhanga basabwe kurinda ikiraro cyo mu kirere bubakiwe
Hashize amezi 10 hakoreshwa ubwato bwa Gisirikare kugirango abaturage bo mu turere twa Muhanga na Gakenke babashe guhahirana no kugenderanirana bitewe n’ikiraro cya Gahira bari basanzwe bakoresha cyatwawe n’ibiza ndetse kinahitana ubuzima bw’abantu muri Mata 2022. Igisubizo kirambye cyabonetse kuko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere, aho abaturage basabwe kukirinda kwangirika.
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 nibwo abayobozi b’uturere twa Muhanga na Gakenke ndetse n’abaturage babo batashye ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya uruzi rwa Nyabarongo cyuzuye gitwaye Miliyoni 120 z’Amafaranga yu Rwanda yatanzwe n’uturere twombi.
Bamwe mu baturage bakoreshaga ikiraro cya Gahira kitarasenyuka, bavuga ko kimaze gusenyuka cyatumye ubuhahirane n’imigenderanire bihinduka nubwo bagiye bafashwa n’ubwato bwa Gisirikare bwashyizwemo n’ingabo z’urwanda ku bufatanye bw’utu turere.
Tuginama Medard, umuturage wa Muhanga avuga ko mbere iki kiraro kitarasenyuka bambukaga kenshi bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Gakenke ariko kimaze gusenyuka ingendo barazigabanije kuko bambukaga nibura gatatu mu cyumweru.
Mukarukundo Rosine yagize ati” Turashimira ingabo z’Igihugu zazanye ubwato kuko iyo zitabuzana ubuzima bwo kwambuka tujya hakurya bwari guhagarara kuko imigenderanire ntabwo yari gushoboka kandi fufite abana biga hakurya y’uruzi ndetse hari nabo hakurya bazaga kurema isoko ryo kuri Mbuye ariko ubwato bwa Gisirikare bwaradufashije cyane”.
Mukankusi Drothea, avuga ko nubwo imodoka itanyuraho ariko abikoreye ku mitwe, amagare n’amapikipiki azajya yambutsa ibicuruzwa biva ku mpande zombi kandi n’abaturage bazajya bahahirana mu buryo bwagutse badafite ubwoba ko imvura yuzuza umugezi ukabatwara mu gihe bagiye gushaka serivisi z’ubuvuzi n’ibindi.
Abayobozi ku mpande zombi, basabye abaturage kurinda iki gikorwaremezo bahawe. Basabwe kandi gukomeza kugira ubufatanye no kukibyaza umusaruro ufatika wo kuzamura imibereho yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko ikiraro cya Gahira kigitwarwa n’ibiza hashakishijwe uburyo bwo kwambutsa abaturage bari bafite ibyo bakora ndetse n’abana bajya kwiga. Yasabye abaturage kurinda iki kiraro bahawe kuko kizabafasha guhindura ubuzima bwabo n’ibyo bakora ku mpande zombi.
Ku ruhande rw’Akarere ka Gakenke, umuyobozi w’Akarere Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko bishimiye ko iki kiraro cyo mukirere kibonetse kigatahwa. Yabijeje kandi ko hari gushakishwa uko hubakwa ikiraro kizajya kinyurwaho n’imodoka zipakiye, abasaba kurinda iki kiraro bakagikoresha mu nyungu za bose nticyangizwe kuko bidakozwe byatuma ubuhahirane bwongera kuba ikibazo hagati y’utu turere.
Iki kiraro gifite Metero 105, kikaba gifite Metero 10 uvuye ku mazi y’umugezi wa Nyabarongo (Niveau d’Eau)mu gihe amazi atiyongereye. Cyuzuye gitwaye Miliyoni 120 z’amafaranga y’Urwanda yatanzwe n’uturere twa Muhanga na Gakenke. Utu turere ni natwo twafashaga ubwato bwa Girikare kubona amavuta yo gukoresha bwambutsa abaturage.
Andi makuru twabashije kumenya n’uko inyigo yo kubaka ikiraro kizajya kinyuraho imodoka zikoreye ibicuruzwa yatangiye gukorwa ndetse ikaba yaragaragaje ko iki kiraro nicyubakwa kizatwara asaga Miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akimana Jeande Dieu