Kamonyi-Runda: Inka 2 z’Imbyeyi zikubiswe n’inkuba
Ahagana ku i saa Moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka ruyenzi, Umurenge wa Runda, Inkuba ikubise Inka ebyiri z’imbyeyi harimo iyakamwaga n’indi yaburaga iminsi mike ngo ibyare. Izo Nka zombi ni iz’Umuturage Gakwerere Jean Marie Vianney. Ni gake cyane muri aka karere humvikana Inkuba yishe Inka.
Aganira na intyoza.com, Gakwerere Jean Marie Vianney avuga ko ibibaye bije bitunguranye mu mvura iguye kuri uyu mugoroba. Avuga iguye yari avuye mu kiraro kuzireba niba zariye kandi zanyoye amazi, mbese kureba ko zimeze neza.
Akomeza avuga ko ubwo imvura yasaga n’aho igenjeje amaguru make, umushumba yagiye gukama imwe muri izi, asanga zose uko ari ebyiri zigaramye hasi mu kiraro cyazo zapfuye. Imwe yonsaga, indi yari yitezwe ko izabyara bitarenze tariki 15 Mata uyu mwaka wa 2023.
Gakwerere, avuga ko izi nka zombi zari mu bwishingizi ariko ko ikibazo ari uko ubwishingizi bwazihawe butangana n’agaciro kazo kuko umwishingizi yatanze igiciro gito agereranije n’agaciro yaziguze, aho abishingizi bavuze ko igiciro batanze aricyo bo batarenza, nawe apfa kubyemera nk’umworozi kandi wahaga Inka ze agaciro nubwo ku mwishingizi we ibyemezo bye ntacyo yari buhindure ho. Imwe muri izi Nka ni Imfirizone.
Mwumvaneza Ferdinand, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubworozi( Veterineri) yabwiye intyoza.com ko icyo bafasha uyu muturage nta kindi kitari gusa gukora Raporo y’uko Inka zapfuye n’icyo zazire, hanyuma yaba yari afite ubwishingizi akaba yakwishyurwa. Avuga kandi ko Inka zipfuye gutya zitemerewe kuribwa.
intyoza.com