Kamonyi: Umukozi w’Akarere yasanzwe mu nzu yapfuye urw’amayobera
Mujawayezu Madeleine wari umukozi w’Akarere ka Kamonyi( umupuranto) kuri uyu wa 30 Werurwe 2023 yasanzwe iwe aho yabaga mu kagari ka Remera, Umurege wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi yapfuye urupfu rutaramenyekana imvano.
Amakuru agera ku intyoza.com ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine( bakundaga kwita Mado), anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma yari abereye umuturage.
Pierre Celestin Nsengiyumva, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, yemereye intyoza.com ko uyu Mujawayezu Madeleine yasanzwe mu nzu iwe aho yabaga wenyine yapfuye.
Avuga ko kumenyekana kw’amakuru kwaturutse mu karere aho yakoraga ubwo bamushakaga kuko atari yagaragaye ku kazi, batumye umuturage wa hafi y’urugo kureba, agaruka avuga ko yasanze amatara yo hanze yaka kandi bwacyeye, bohereje abantu kureba basanga umurambo mu nzu.
Amakuru agera ku intyoza.com ava mu baturage, avuga ko abageze mu nyubako basanze umurambo wa Nyakwigendera uri mu nzitiramibu hirya gato y’uburiri bwe, aho bamwe bakeka ko hari abagizi ba nabi bamwishe kuko byanasabye kwica urugi kugira ngo bagere mu nzu dore ko yibanaga.
Mujawayezu Madeleine, kubamuzi mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu bakozi warangwaga no kuganira, guseka no kwishima. Byagora kubona ukubwira ko yaba yarigeze amubona arakaye, kuko kenshi yari umuntu uganira kandi akunda guseka no gusetsa. Imana Imwakire, aruhukire mu mahoro.
intyoza