Muhanga: Abantu 340 bafatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano
Hashize igihe mu bice by’umujyi wa Muhanga havugwa ibibazo bijyanye n’abantu batega abaturage bakabambura ibyo bafite birimo na Terefone, abandi bagafatirwaho imihoro n’Ibyuma, bagakurwamo imyenda bambaye bakayijyana, hakaba n’abakomeretswa. Abantu 340 bakekwa, bafatiwe mu bikorwa by’ubu bugizi bwa nabi bwibasira abaturage, barafashwe bacumbikiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye abikorera bo mu mujyi w’aka Karere bari mu nama y’Inteko rusange ko hashize igihe hafashwe abantu 340 bagaragaye mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage mu bice bitandukanye.
Yagize ati” Kugeza ubu dufite abagera kuri 340 bacumbikiwe mu kigo cyakira abafashwe, bacyekwaho bimwe mu bikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage mu bice bitandukanye by’uyu mujyi, ndetse tukabona ko bidakwiye ko abantu bahora bavuga ko babangamiwe n’abo. Iyo tumaze kubafunga ni mwebwe muhindukira mukadusaba ko tubarekura maze bakagaruka bataranahindutse bagasubira muri bya bikorwa byari byaratumye tubafata, bakongera gutuma abaturage n’abikorera bakora bafite igishyika cy’uko bataha bakamburwa”.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB ishami rya Muhanga riherereye mu murenge wa Nyamabuye, Venuste Nyirimigabo yabwiye abikorera ko mu minsi ishize urwego abereye umuyobozi rwagiye rwakira ibibazo bijyanye n’ubushukanyi bugamije kwereka ababwinjijwemo ko bagiye kubona ubukire buhutiyeho, ibyo bigatuma habaho ubwambuzi kuko basabwa kujyana nabo bakabasaba amaterefoni n’amafaranga bakababwira ko bajya kuzana ibindi bintu byo gukoresha bamara kugenda nabo bagatwara ibyo basigiwe, wagaruka ugasanga bigendeye.
Akomeza avuga ko uko bucyeye, ubu bwambuzi n’ubugizi bwa nabi birushaho kwiyongera cyane, ko kandi ababukora bahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo. Yibutsa ko bikomezanyije umuvuduko biriho hari abakwisanga bakennye burundu.
Kanyankore Ally Xavier, rwiyemezamirimo avuga ko bibabaje kubona umuntu yamburwa utwo yakoreye bikomotse ku mutekano mucye uterwa na bamwe mu bantu banze gukura amaboko mu mufuka, ahubwo bumva bashaka kurya batakoze.
Yagize Ati” Twebwe twikorera biratubabaza iyo umuntu yabyutse ajya gushaka amafaranga yo gutunga umuryango we, barangiza bakagutegereza ugeze hafi y’iwawe. Hari insoresore zitagira akazi ndetse ugasanga barashaka gutwara ibyo batavunikiye, usanga ari umuco mubi cyane ukwiye kwamaganwa. Twijejwe ko ibi bibazo bigiye kurangizwa n’abashinzwe umutekano”.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko hari abahungabanyije umutekano w’abantu n’ibintu barafatwa. Yemeza ko ibyo bikorwa bimaze kugabanuka. Yongera ho ko inzego z’umutekano zibizeza ko ibi bibazo byose birimo kuvugutirwa umuti urambye.
Ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo, bikorerwamo urugomo rukomeretsa ndetse hakaba n’ababiburiramo ubuzima, bimaze iminsi ari ikibazo gihangayikishije abaturage. Basaba inzego zose bireba guhagurukira iki kibazo, ababifatiwemo bagahanwa by’intangarugero, byaba na ngombwa bakajya bazanwa ku mugaragaro mu ruhame rw’abaturage bakanabamenya kuko kenshi aba bagizi ba nabi bitwikira ijoro cyangwa se ibyo baba bakoze bakaba bihereranye umuntu, bamuteze ari wenyine cyangwa se bagatera mu rugo.
Akimana Jean de Dieu