Muhanga: Icyenewabo, kutamenya ahashakishirizwa akazi, impuruza ku rubyiruko rusoza amashuri
Bamwe mu rubyiruko rusoza amashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza baravuga ko bikibagora kubona akazi. Bemeza ko n’aho kabonetse gatangwa ku kimenyane. Gusa na none hari n’abavuga ko batazi aho bashakira imyanya iri ku isoko, abandi bakemeza ko n’ubumenyi bwabo bukiri hasi. Hari n’abashinja uru rubyiruko ubunebwe, kwibera ku mbuga nkoranyambaga zitabonerwaho akazi no kuba rudashaka gukora imirimo isaba imbaraga.
Hitimana Muhizi Eloi, ufite imyaka 29 agira ati” Urubyiruko ruracyagowe cyane no kumenya neza ahari akazi ariko na none ntabwo twakwirengagiza amakuru akunze kugarukwaho avuga ko kubona akazi bisigaye bisaba ko uba uherekejwe n’abakomeye bagufasha kukageramo bikomatanywa n’ikimenyane n’icyenewabo gikunze kugarukwaho”.
Ishimwe Theophile, afite imyaka 28 akaba amaze imyaka 5 asoje Kaminuza. Agira ati “Kugeza ubu, urubyiruko rugongwa na byinshi kuko usanga nubwo wamufasha kugera mu kazi ubumenyi butangwa n’amasomo yigwa ntaho bihuriye n’isoko ry’umurimo. Hari n’abatanga akazi ku kimenyane, abafite ubushobozi bwo kugakora ntibagahabwe bagakora nabi umukoresha agafata umwanzuro wo kutazongera gukoresha urubyiruko abyita ko badashoboye kandi harimo abashoboye”.
Mu nama aha urubyiruko, avuga ko mu byo rukwiye gukora harimo no gukoresha neza ikoranabuhanga rukabasha kumenya aho bashakira akazi kuko hari imbuga zishyirwaho imyanya iri ku isoko nyamara bamwe muri rwo ugasanga bibera ku mbuga nkoranyambaga zo kwishimishirizaho zirimo; WhatsApp, Tiktok, instagram, snapchat, facebook n’izindi zitandukanye.
Niyombonwa Theodore, afite Kompanyi itanga akazi avuga ko urubyiruko rutarabasha gukoresha neza amahirwe rufite yo gushaka akazi, ko n’ufite telefoni igezweho ayikoresha gusa mu kwirebera ku mbunga nkoranyambaga atakuraho amakuru ajyanye n’akazi.
Ahamya ko ku isoko ry’umurimo akazi gahari ariko benshi mu rubyiruko ngo bakaba bakunze kuvuga ko hari imirimo batakora kuko ikomeye. Abashinja kandi kudashaka gukoresha ikoranabuhanga bafite mu biganza byabo ngo bashake akazi ku mbuga zitandukanye, ahubwo bakibera muzindi.
Umuyobozi w’Akarare ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye umunyamakuru ko urubyiruko rugaragara nk’urudashaka gukora imirimo y’ingufu ndetse ugasanga badakozwa ibijyanye no kumenya amakuru y’amahirwe y’aho bakwiye gushakiramo akazi ahubwo bagahora bumva ko akazi kazizana.
Yagize Ati” Nkuko bigaragara, urubyiruko rwacu ntabwo rushaka kwinjira mu mirimo ivunanye ikeneye ingufu, rurashaka gukora imirimo yoroshye ndetse nta buryo buhamye bamenyamo amakuru y’amahirwe ahari bashakiramo akazi kandi hari imishinga myinshi babonamo akazi”.
Akomeza avuga ko hari imishinga migari y’iyubakwa ry’inganda muri Muhanga ndetse n’imishinga ya RDUP II irimo gushyirwa mu bikorwa. Abagira inama yo gusaba akazi muri iyi mishinga bagakora. Abibutsa kandi ko bafite n’andi mahirwe yo kwegera BDF ikabafasha gukora no kubanononsorera imishinga yabo ndetse bakanayitera inkunga bakikorera badategereje gukorera abandi.
Umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko ushinzwe Gahunda yo guhanga imirimo, HABIMANA Jean Pierre avuga ko rumwe mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na Kaminuza rukwiriye kudakerensa umurimo uwariwo wose uzana inyungu.
Yagize Ati” Ntabwo urubyiruko rwacu rukwiye kurangiza amashuri ngo rwumve ko rwamaze kugera aho rwifuza”. Akomeza abasaba gukora kugira ngo babashe kuva mu bukene, ariko kandi ngo ibyo biba byiza iyo ukora yumva kurushaho impamvu zo kuwukora. Agira inama urubyiruko yo kwirinda kujya mu ngeso mbi ahubwo bagashaka icyo gukora.
Umukozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra), Nzabandora Abdallah avuga ko mu cyerekezo cy’imyaka 7 (NST1) Leta yahize nibura kujya ihanga imirimo isaga Miliyoni imwe n’Igice (1.500.000) ndetse kugera ubu hashize imyaka 6 hamaze guhangwa imirimo isaga Miliyoni 1,138,872.
Ibarura rusange ku nshuro ya 5 rigaragaza ko Urubyiruko rufite imyaka hagati ya 16-30 muri 2012 bari 53,4% naho mu mwaka wa 2022 bakaba bari bageze kuri 56,0%. Byitezwe ko mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri 61,4% mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16-30 ari 3, 595, 670 bangana na 27,1% by’abaturage bose. Muri aba, abafite akazi bangana na 38,1% bakaba bagera kuri Miliyoni 1, 357, 468 naho abashomeri bakaba bagera ku 467, 582. Ikigereranyo cy’ubushomeri kingana na 25,6% nkuko bigaragazwa n’ibarura rya 2022.
Akimana Jean de Dieu