Kamonyi: Bahawe impanuro mbere yo kwitabira amarushanwa ya FEASSA
Amakipe 5 yo mu karere ka Kamonyi mu mikino itandukanye azahagararirwa u Rwanda mu mikino y’ibigo by’amashuri yo mu gice cy’uburasirazuba bw’Afurika (FEASSA) bahawe impanuro mbere y’uko bitabira aya marushanwa. Basabwe gukoresha imbaraga z’umutima n’umubiri bakazatahukana intsinzi, bagahesha ishema Igihugu imbere y’abo bazaba bahanganye muri iyi mikino izatangira ku wa 19 Kanama 2023 mu karere ka Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yibukije abakinnyi bagize aya makipe ko bagomba gukomeza gukoresha umutima bakoresheje batwara ibikombe by’imbere mu gihugu bityo bikabatiza intege zo kwitwara neza muri aya marushanwa.
Yagize Ati” Muri amakipe meza kuko mwatwaye ibikombe bya mbere muri buri mukino mwakinnye. Byatumye mubona itike yo kujya mu mikino ihuza ibigo by’amashuri mu gice cy’uburasirazuba bw’Afurika ariko umutima n’ingufu mwakoresheje mutwara ibi bikombe munawukoreshe neza muheshe ishema akarere kacu n’Igihugu kandi mwatwara n’ibi bikombe mugiye guhatanira i Huye”.
Akomeza abibutsa ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura batojwe n’ababyeyi babo ndetse n’ibigo bigamo, abizeza ko bazababa hafi. Ati“ Turabasaba ko muzarangwa n’ikinyabupfura nkuko mwagitojwe n’ababyeyi banyu ndetse n’ibigo mwigaho. Muzitwararike icyabangiriza isura imbere y’Ibindi bihugu. Natwe ntabwo tubohereje gutya gusa tuzababa hafi, tuzabasura kugeza amarushanwa arangiye tugatahukana intsinzi izaba yabonetse mu guhatana kwacu”.
Umyobozi w’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta ryo ku Kamonyi (ESB/Kamonyi) akaba n’umuyobozi w’Imikino y’amashuri, Padiri Majyambere Jean D’Amour avuga ko afite amakipe ya Basketball abiri harimo; Ikipe ya Basketball ikinwa n’abakinnyi 3 kuri 3 ndetse n’ikipe isanzwe y’Abahungu ya Basketball isanzwe bizeye kuzazana umusaruro mwiza kandi ukwiye nkuko babigenje mbere.
Yagize Ati” Dufite amakipe 2 ya Basketball haba abakina ari 3 kuri 3 mu bakobwa ndetse n’ikipe y’abahungu kandi amakipe yacu ava mu karere ka Kamonyi twamaze kubaka ikintu cyo gutinywa n’andi makipe kuko abo twagiye duhura nabo babonye ko tutoroshye. Buri kipe mu ma kipe 5 azahagararira Igihugu cyacu yaritoje kandi tunagiye hakiri kare kugirango tubashe kwitegura neza tumenyere ibibuga ku buryo abo tuzahura tuzabatsinda tukagarukana ibikombe”.
Umuyobozi w’Ishuri rya ECOSE-Musambira ryitiriwe Mutagatifu Kizzito, Padiri Faustin Nsengiyumva avuga ko ikipe y’iki kigo y’umupira w’Amaguru mu bahungu yiteguye kwitwara neza ikazagarukana intsinzi. Ati” Ikipe yacu y’Umupira w’Amaguru yaritoje kandi ibyari bikenewe byose twarayibihaye ikitujyanye ni ukwitwara neza tukabona intsinzi zirimo n’igikombe bityo rero twiteguye guhesha ishema Igihigu cyacu kuko uwabaye uwa mbere buri gihe ahagarara ku cyubahiro cye agakoresha intege zose agamije kugera kucyo yifuza”.
Akarere ka Kamonyi kazahagararirwa n’amakipe 5 harimo umupira w’amaguru ku bahungu bazaba bahagarariwe n’ishuri rya ECOSE/Musambira ryitiriwe Mutagatifu Kizzito, hari ES Gatizo mu bakobwa, hari amakipe 2 y’umukino w’intoki-Basketball yo mu kigo cya ESB aho harimo abakobwa bakina 3 kuri 3, hakaba ikipe y’Abahungu hakiyongeraho abakinnyi 3 b’abakobwa basiganwa ku maguru harimo umwe wirukanka metero 100, 200, 400 ndetse n’abandi 2 birukanka metero ibihumbi 5(5000m), bose biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Remera Rukoma(GS Remera Rukoma).
Akimana Jean de Dieu