Kamonyi-Rugalika: Yareze mu ruhame umwana we uburaya no kwiyandarika atahana ariwe uhasebeye
Umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 05 Nzeri 2023 ubwo yari imbere y’inteko y’Abaturage yayigejejeho ikibazo afitanye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, amurega ku mujujubya amwiba, amukubita, kwiyandarika, uburaya, kunywa urumogi n’ibindi. Abari mu nteko, bamuhindukiranye baramukwena, bamushinja kuba Nyirabayazana w’ibyo arega umwana.
Uyu mubyeyi wahagurutse nk’ubabaye ndetse akabaza afite amarira y’akababaro avuga ko aterwa n’uyu mwana w’umukobwa yibyariye wamunaniye, yavugiye mu ruhame byinshi mu byo amushinja, benshi mu bamuzi batahakanye ko ibyo avuga ari byo batera hejuru bavuga ko nyirabayazana wa byose ariwe ubwe.
Byaje guhumira ku mirari, ubwo Umuyobozi w’Akarere yasabaga Mudugudu gufasha gusobanura neza uko azi ikibazo cy’uyu mubyeyi n’umukobwa we ndetse n’icyo bagikozeho, maze adaciye ku ruhande agira ati“ Aba bantu turaturanye ariko ntabwo biba byiza kubivugira aha ngaha bitewe n’imyitwarire y’umubyeyi ni byo bikomoka ku bana. N’umuturage wese uri aha yaza agasobanura iby’uyu mubyeyi n’umukobwa we. Uburere tugenda duha abana bacu nibwo butera ibyo bagenda bakora”.
Yakomeje ati“ Umwana uko umureze niko akura, niba uyu munsi ndi umubyeyi nkitwara nabi na wa mwana niko azakura. Ikibazo cy’aba bantu kirazwi, kuza kurira gutya aba ajijisha abaturage, uwo mwahamagara wese mu bo baturanye hariya imyitwarire yabo birazwi ndumva ntacyo nasobanura”.
Nyuma y’ibyo Mudugudu yari amaze gusobanura kuri uyu mubyeyi n’umwana we, uyu mubyeyi kwihangana byanze arongera afata ijambo maze ashinja Mudugudu( w’Umugore) Ubusinzi, ko nawe ntacyo yabamarira kandi ari umusomyi(umusinzi)
Meya wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yahise abaza Mudugudu icyo abona cyaba nk’igisubizi kuri uyu mubyeyi cyangwa se icyo yafashwa, Mudugudu asubiza ko icyambere ari uko yegerwa “akaganirizwa ku myitwarire y’umubyeyi n’indangagaciro ziranga umubyeyi kugira ngo na wa mwana we agire indangagaciro ziranga umwana”.
Mu bindi byananiye Mudugudu guhishira kuko yari yavuze ko byagora kubivugira mu ruhame, yavuze uko uyu mugore yataye umugabo we w’isezerano, araza arubakirwa ndetse akaba acyura abagabo uko umutima uteye( aho yamushinje ubushoreke) kandi akabacyurira ku mwana nawe ngo ucyura abe ari nako uyu mubyeyi aba atembana n’icupa(inzoga). Ibi byose byagaragaye ko nyirabayazana ari uyu mubyeyi maze ahabwa urw’amenyo n’abitabiriye inteko.
Nzabonitegeka Emmanuel, umwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi wabajijwe icyo nk’abaturanyi bazi cyangwa bakora ku bibazo nk’ibi by’uyu muryango, yasubije ko ikibazo uyu mubyeyi afite ku mwana we w’umukobwa atari umwihariko we gusa kuko ngo hari n’abandi bana benshi ( yavuze 7) b’abakobwa muri uyu Mudugudu bananiranye barara bakatana n’abagabo( imvugo yakoresheje). Ahamya ko n’ubuyobozi bwagiye buganiriza kenshi, abataye ishuri bagafashwa kurisubiramo ariko bikanga ku bw’imyitwarire yabo bakongera bakarivamo kubera uburaya n’abagabo.
Yakomeje asaba ubuyobozi nk’utanga impuruza ko bukwiye gutabara mu midugudu ya Kigarama na Karehe mu kagari ka Sheli, ababyeyi ndetse n’abana bakegerwa, bakaganirizwa kuko ibibazo bihari ngo bikomeye cyane, biteye impungenge kuko ababyeyi n’abana mu tubari ngo ni muri“ Kataduhure”, baba bayuranamo n’abagabo.
Nyirabayazana w’ibi bibazo by’imyitwarire igeza abana b’abakobwa bataranuzuza imyaka y’ubukure mu kwishora mu ngeso zavuzwe, byagaragajwe ko uruhare runini ruturuka ku babyeyi bimakaje ubusinzi n’uburaya n’indi myitwarire n’ingeso bituma abana babo babigira ho.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yanzuye ko mu cyumweru gikurikira iki azohereza itsinda ryo kuganiriza ababyeyi n’abana kandi rikazatanga Raporo y’ibibazo basanze n’uburyo bikwiye gukemuka byihuse.
intyoza
One Comment
Comments are closed.
Intyoza za Kamonyi turabemera, mutugezaho amakuru meza ,mandi Atari ibihuha, Gusa Niba umubyeyi ufite umugabo uburaya bwaramunaniye kandi akuze cg ashaje, ukeka ko umwana ukiri mutoaarise uzabishobora kandi aba abona nawe ibyo wirirwamo n’abagabo?? .Byose biterwa n’imyitwarire y’ababyeyi igahwitse