Kamonyi: Ubuyobozi bwafashe ibyemezo byatumye hari abibaza niba basubiye mu bihe bya Covid-19
Itangazo ryo ku wa 05 Nzeri 2023 ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Obed Niyobuhungiro ryakangaranije abatari bake mu baturage. Rigaragaza bimwe mu bibujijwe gukorwa bitasabiwe uburenganzira birimo; Guterana kw’Imiryango remezo( Kiliziya Gatolika), Ibyumba by’Amasengesho, Ibirori bisanzwe bibera mu ngo, Umuhuro n’ibindi.
Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com nyuma yo kubona itangazo ry’ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama rigaragaza byinshi mu byo basanzwe bakora bazi ko nta kibazo biteye ariko bakaba babibujijwe ndetse bagasabwa kubikora ari uko babisabiye uburenganzira, bibajije niba ibihe bya Covid-19 byagarutse kuko ngo ingamba bafatiwe zikakaye nk’izibyo bihe.
Mu gushaka kumenya ukuri kw’ibivugwa n’abaturage ndetse n’ibyanditse muri iri tangazo intyoza.com ifitiye Kopi yahawe n’umwe mu baturage, twabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, avuga ko iryo tangazo koko ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Umurenge, ko kandi biri mu rwego rwo kugira ibyo bakumira mu bihuza abantu bakaba bashobora kubikora nabi.
Gitifu Obed Niyobuhungiro, yabwiye umunyamakuru ibisa n’ibihabanye n’ibyanditse mu rwandiko yishyiriyeho umukono kuko nko kukijyanye n’umuryango Remezo, avuga ko uko babyanditse bisa nk’aho habayemo ikosa, akavuga ko bo mu bisanzwe aho basengera haba hazwi kandi badaterana Nijoro, bitandukanye ngo n’ibyumba by’amasengesho abantu bagenda bakarara ijoro kugera mu gitondo.
Impungenge z’Abaturage, azibamara avuga ko nta kibazo gikomeye kirimo, ko guhuriza abantu hamwe bimenyekanishwa mu buyobozi, ariko na none akavuga ko atari ngombwa ko bagera ku Murenge, ko banabimenyesha Mutwarasibo cyangwa se Mudugudu. Ibi bikaba bihabanye n’ibyanditse bivuga neza ko bisaba uruhushya rwanditse rwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge.
intyoza