• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Umuyobozi w’Akarere yemeje gusezera ku mirimo kwa Gitifu w’Umurenge wa Karama

Umwanditsi
September 8, 2023

Mu gitondo cy’uyu wa 08 Nzeri 2023 nibwo Obed Niyobuhungiro wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama yatanze ibaruwa asezera ku mirimo yari ashinzwe muri uyu murenge yari amaze igihe kitagera ku kwezi yoherejwemo. Gusezera ku mirimo kwe kwahamijwe na Meya w’aka karere ka Kamonyi, avuga ko yabikoze nta gahato.

Gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, bije nyuma y’urwandiko uyu Gitifu Obed Niyobuhungiro yari amaze iminsi itatu yanditse aho rwari rukubiyemo amabwiriza cyangwa se ibibujijwe abaturage b’umurenge ayobora bijyanye n’abateranira hamwe mu buryo butandukanye. Ibyo, bivugwa ko bitishimiwe n’Ubuyobozi bw’Akarere nubwo mu bigaragara nta nyandiko cyangwa se imvugo y’Ubuyobozi yagiye hanze ibihamya.

Urwandiko bikekwa ko arirwo nyirabayazana wo gusezera cg gusabwa gusezera.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko amakuru yo gusezera kwa Gitifu Obed Niyobuhungiro ari impamo. Abajijwe niba uko gusezera ku mirimo ntaho guhuriye n’ibaruwa aherutse kwandika bivuga ko itashimishije ubuyobozi, yasubije ko ibi ariwe ubwe wabimenya kuko nk’akarere babonye abashyikiriza urwandiko rusezera imirimo ku mpamvu bwite.

intyoza.com twagerageje guhamagara terefone ngendanwa ya Obed Niyobuhungiro ariko nti twabasha kumubona ngo tumubaze byinshi kuri uku gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama.

Obed Niyobuhungiro, kuba Gitifu w’Umurenge yabanje kuyobora Umurenge wa Karama, aza kuwukurwamo nyuma y’igihe gito ajyanwa mu Murenge wa Ngamba aho yavuye nyuma yo gushinjwa ruswa mu mabuye y’agaciro yari yafashwe, arafatwa arafungwa by’igihe gito aza kurekurwa abaye umwere.

Gitifu Niyobuhungiro Obed, aha yari ageze mu Murenge wa Gacurabwenge avuye Kayumbu.

Nyuma yo kurekurwa yahawe kuyobora Umurenge wa Kayumbu, aho yamaze igihe gito kuko yahakuwe nyuma gato yo kugirana ikibazo n’Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge, aho uyu DASSO bagiranye ikibazo yaje kwimurirwa mu Murenge wa Karama, nyuma Gitifu Obed nawe akaza kuhakurwa akajyanwa kuyobora Umurenge wa Gacurabwenge.

Ageze mu Murenge wa Gacurabwenge, aha naho nta gihe kinini ahamaze kuko binavugwa ko yashyirishijemo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkingo( ibivugwa), waje gufungwa akekwaho Ruswa ariko akaza kurekurwa basanze nta kimuhama.

Nyuma yo kurekurwa cyangwa gufungurwa kwa Gitifu Epimaque Rwandenzi asanzwe ari umwere, nibwo nyuma gato Gitifu Obed Niyobuhungiro yimuwe ajyanwa Karama nubwo nta wakwemeza ko hari ihuriro ryabyo.

Aha Dr Nahayo Sylvere/Mayor wa Kamonyi yakiraga ihererekanya bubasha rya Gitifu Obed Niyobuhungiro aje Gacurabwenge.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga