Kamonyi-Mugina: Ishyamba si ryeru hagati y’Abarimu n’umuyobozi w’Ikigo cya GS Kivumu
Bamwe mu barimu bigisha mu kigo cy’ishuri cya GS Kivumu giherereye mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi banditse urwandiko rw’ingorane n’imbogamizi bashinja umuyobozi w’iki kigo kugiramo uruhare. Hari ibyo bavuga mu bibareba, ibireba abanyeshuri ndetse n’Ababyeyi byose bahamya ko ari imbogamizi zinagira ingaruka ku ireme ry’uburezi. Bavuga ko bikemutse bakorana “UMURAVA”.
Uru rwandiko intyoza.com yabashije kubonera Kopi rwanditswe tariki 5 Nyakanga 2023, umuyobozi w’iki kigo cya GS Kivumu yahamirije umunyamakuru ko yarubonye ariko ko yatunguwe n’ibirukubiyemo byanditswe na bamwe mu barimu abereye umuyobozi. Ahamya ko ntaho bari barigeze babiganira nubwo hari abahamya ko ari ibibazo byari bimaze igihe ndetse ko yagiye abwirwa kenshi ariko ntabyumve nkuko banabigaragaje muri uru rwandiko.
Urutonde rw’ibibazo n’imbogamizi byashyizwe ahagaragara n’aba barezi;
Imbogamizi ku banyeshuri
1) Gutoteza abanyeshuri bamwe bakarivamo, abandi kajya kwiga i Kiyonza, abasigaye na bo bakaba batisanzuye.
2) Kwima abana ibiryo ku mpamvu iya ariyo yose byatumye abana bakora ikizamini nabi bashonje.
3) Gutuma abanyeshuri bakora ikizamini nabi bitewe no gutinda kukibona, kandi abandi bakibonye kare. Hari n’abagiye bakorera kuri questionnaire imwe ari babiri cyangwa batatu bitewe n’uko byabaga byabuze burundu.
Mu gihembwe cya kabiri hari n’ibyakozwe mu mwanya utari uwabyo bigatuma abanyeshuri bajya kubikopera ahandi kubindi bigo bamaze kubikora bitwaje icyo bakoze mu gitondo cyari gukorwa ni mugoroba mu rwego rwo kugurana Ibizami(hari abana bamwe babihaniwe).
4) Abana bavuye mu ishuri kubera school feeding, abandi bosohorwa mukizami kubera ko batishyuye school feeding n’ubura make nawe ntiyihanganirwa bigatuma umwana akora ikizami asimbagurika kugirango batamusohora ataragikora.
5) Abana bamara umwaka wose badakoze ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka one laptop per child zifungiranye mu tubati.
6) Kugurisha school report amafaranga 1000 nta n’inyemezabwishyu ubahaye
Imbogamizi ku babyeyi
1) Kwiriza, gusiragiza no gucunaguza ababyeyi baje kwaka services kubiro n’ibindi kandi byagakozwe vuba bakajya muzindi nshingano zabo.
Imbogemizi ku barezi
1) Gusiragiza abarimu mu gihe baje kwaka services ku biro
2) Kwima abarezi ibyangombwa bakeneye kandi bagenerwa n’amategeko (recommandations) abo bihawe bakabibona bigoranye kandi babisaba babikeneye bikanatubuza amahirwe nko kujya mu gukosora ibizamini bya Leta.
3) Kwimana no kutagaragaza uburyo utangamo amanota y’imihigo, ibi bigira ingaruka ku barimu bahabwa ayo manota nko guhabwa bonus na horizontal promotion. Ibi bituma twibaza niba ikigo gitsinda gifite performance nziza abarimu ntaruhare babigizemo.
Ikifuzo kuri iyi ngingo: kuduha no kutugaragariza forms z’imihigo twahigiyeho, amanota twabonye n’ibyashingiweho tuyahabwa.
4) Kuba ntanama ikorwa ngo abantu batange ibitekerezo, ibikosamye bikosorwe, kwiharira ijambo wagirango ni amatangazo turi guhabwa bikarambiarna.
5) Kwimana ibikoresho bikenewe mu kwigisha (ingwa, Microscopes, urufunguzo rwa computer lab, marking guides, projector, gufunga wireless mu gihe udahari ukazayifungura ari uko ugarutse no kwanga kudukorera printing ya scheme of works). Ibi bigira ingaruka mu mitangire y’isomo
6) Gutesha agaciro abarimu imbere y’abanyeshuri n’imbere y’abandi barezi munama.
7) Gushyira intera ndende hagati yawe n’abarezi/gusaba gutumwaho bituma igikenewe gitinda kugera k’uwugikeneye.
8) Kubika inzika mbi, kudaha agaciro ibyiza umuntu akora yateshukaho gato ukamuhindura igicibwa, igihazi yanakora ibyiza ntubihe agaciro, agahora ari mubi imbere yawe.
9) Imikoranire mibi hagati yawe n’abo mukorana (dean of studies, accountant and teachers)
10) Agasumbane gakabije mu bo uyobora, kwima abarezi amahirwe atandukanye. Ibi bishobora gukurura umwuka mubi mu kigo, uretse ko twe tubyirinda tugashyira imbere inyungu z’abana bituma tutabura gutsindisha n’ubwo ubyiyitirira wenyine.
11) Gutuka abarimu ba secondaire mu nama ngo ni abanyamatiku kandi ari bo bahembwa menshi, ngo barananiye. Aho gutunga abanyamatiku watunga abasinzi binyarira. Gutuka abantu kuri whatsapps (mu gikari) ngo ni uko bagaragaje kutanyurwa na service bimwe kuri group y’ikigo warangiza ugatera ubwoba mu nama abakoresha iyo group.
12) Kwohereza abarimu ba primaire muri surveillance ya secondaire, bigaragaza ko abarezi ba secondaire badashoboye.
13) Kwakira amafaranga ya school feeding y’abanyeshuri bamwe na bamwe mu ntoki aho kuyanyuza kuri konti y’ikigo iri muri Sacco Mugina Jyambere warangiza ukabaha twa reçus aho kubaha bank slip.
Nyuma y’ibi byose Abarezi bavuga, basabye uyu muyobozi w’Ikigo ko bakeneye imikorere n’imikoranire binoze, itumanaho ryisanzuye(communication). Basabye kandi abo babimenyesheje barimo Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere ko hakurikiranwa aya makuru batanze kugira ngo bakomeze kwimakaza ireme ry’uburezi, ko kandi bibaye byiza bazabasura bakabagira inama.
Alain Patrick Umukunzi, Umuyobozi wa GS Kivumu ariwe ushyirwa mu majwi n’aba barimu ayobora, mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com yemeye ko uru rwandiko aruzi ndetse ko yabonye ibirukubiyemo ariko akaba atemera ko ibimuvugwaho ari ukuri.
Yagize ati“ Ntabyo twari tuzi no mu nama ntabyo bagaragazaga, natwe byaradutunguye. Narabibonye kuko banabimenyesheje Umurenge nawo uramanuka urahadusanga urabikurikirana, usanga atariko bimeze hanyuma urabaganiriza babaha umurongo bakwiye gukurikiza”.
Avuga ku mpamvu abona yaba impamvu y’ibi byose, yagize ati“ Hari uburyo duhiga tugahigura ugasanga umwarimu arashaka ko umuha amanota atakoreye kandi ntabwo byaba aribyo cyangwa se bose bigaragare ko babaye indashyikirwa”. Akomeza ashimangira ko gushaka amanota y’imihigo no guhigura aribyo ntandaro kuri bamwe mu barimu bahereyeho bazamura ibyo bagaragaje atemera nk’ukuri.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ikibazo ubuyobozi bw’Akarere bukizi kandi bwiteguye kujya kuganira n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’abarimu mbere y’uko itangira ry’amashuri rigera kugira ngo hato hatazagira ibindi bizamukira mo.
Kayijuka Diogene, Umuyobozi w’Uburezi mu karere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru ko ikibazo akizi, yakimenye. Ati“ Narabyumvise ariko ntabwo nari nabyinjiramo cyane ngo menye ishingiro ryabyo”. Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwagiye muri iki kibazo, ko kandi n’umuyobozi w’Akarere ateganya kujyayo mu rwego rwo kwimenyera ishingiro ry’ibivugwa.
Umwuka utari mwiza muri iki kigo, baba bamwe mu barimu, baba bamwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru, yemwe na bamwe mu bana barimo n’abavuga byinshi mu byo bahuye nabyo, bahamya ko gukemuka kw’ikibazo bisaba inzego bireba kumanuka zitabera, zigasuzumana ubwitonzi ikibazo nta kugica hejuru, bakareba ibyavuzwe byose yemwe bakegera kandi bakumva; Umuyobozi w’ikigo, Abarimu, Abanyeshuri n’Ababyeyi. Bahamya ko gukerensa ibi bibazo bishobora kwangiza byinshi birimo ireme ry’uburezi, bityo abanyeshuri bakazahakubitikira bazira ibibazo biri mubakabitayeho.
intyoza