Kamonyi-Rukoma: RIB yatanze ubutumwa k’uwo ariwe wese ukibarizwa mu ihohotera rishingiye ku Gitsina n’irikorerwa Abana
Abagize inzego z’ibanze na bamwe mu bafite aho bahuriye no kwita ku bibazo bitandukanye mu muryango mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023 bahuguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ku ruhare rw’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Batashye biyemeje guhindura imikorere n’imigirire, biyemeza kuba hafi umuryango no gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kwirinda icyahungabanya umuryango.
Munana Emmanuel, umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari “igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu bitekerezo, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo kandi gikorerwa Igitsina Gabo cyangwa Igitsina Gore”.
Yibukije kandi ko ari igikorwa kivutsa uwo cyakorewe uburenganzira kikanamugiraho ingaruka mbi, ko kandi iri hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo rikaba rigira ingaruka zirimo; Urupfu, Ubumuga bw’igihe runaka cyangwa bwa burundu, risigira uwarikorewe indwara zaba izikira cyangwa se izidakira, rigasiga kandi Ihungabana n’ibindi ku warikorewe.
Munana, yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira no kurwanya iryo hohoterwa no kwibuka ko umuryango ukwiye kurindwa kuko aharangwa ihohoterwa ryaba irishingiye ku Gitsina n’irikorerwa Abana nta buzima bwiza, nta terambere riharangwa.
Ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa Abana, Tusifu Esperance umukozi wa RIB waganiriye n’abitabiriye aya mahugurwa, yibukije ko umuhungu cyangwa umukobwa utaruzuza imyaka 18 y’Ubukure afatwa nk’umwana. Yasabye buri wese kugira ishyaka ryo kurinda uwo mwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Yibukije ko bimwe mu byaha bigize ihohoterwa ku bana ari; Gusambanya umwana, Guta cyangwa gutererana umwana, Guhoza ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye, Kumwereka amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Kumwambura ababyeyi be, abishingizi be cyangwa se abo asanzwe abana nabo byemewe n’amategeko, Kumuha inzoga cyangwa Itabi, Kumucuruza umushora mu buraya cyangwa mu bikorwa by’urukozasoni, Guta cyangwa gutererana umwana, Kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa se umwishingizi, ku mushora mu biyobyabwenge n’ibindi.
Ibyo byose, abitabiriye amahugurwa basabwe kubigendera kure bakigisha n’abo bagaharariye ku byamagana aho babibonye n’aho babyumvise bagatanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe ko bikumirwa cyangwa se ababikekwaho bagafatwa bakabihanirwa.
Marie Grace Mukakarara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Remera witabiriye aya mahugurwa avuga ko yari akenewe kuko benshi mu bayatumiwemo usanga badasobanukiwe neza ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ibirigize ndetse n’ibihano nuko umuntu akwiye kwitwara igihe ahuye naryo cyangwa afite amakuru.
Avuga kandi ko benshi bibwiraga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ibikorwa biganisha ku gusambana gusa, ariko nyuma y’amahugurwa ngo basobanukiwe na byinshi mu bikorwa birigize nuko nk’abayobozi begereye abaturage bakwiye kwitwara.
Gitifu Grace, avuga ko nk’abayobozi mu nzego z’ibanze bajyanye umukoro wo kurushaho kwegera abaturage mu muryango. Ati“ Tugiye gukomeza kwegera umuryango tubakangurire gukemura ibibazo mu mahoro kugira ngo birinde ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse n’abaturage bongere kuganirizwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kuko hari byinshi twasanze byakorwaga batazi ko biri mu bigize ibyaha”. Akomeza avuga ko bazanashyira imbaraga mu gushaka amakuru ndetse no kuyatanga mu buryo bunoze kandi bwihuse hagamijwe gukumira.
Kariganya Ernest, umwe muri komite y’Umudugudu wa Bukokora akagari ka Taba akaba ashinzwe iterambere, ashimira RIB yabahuguye ikabongerera ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ahamya ko ari amahugurwa yaje akenewe kuko yongeye kubibutsa uruhare nk’abayobozi bafite mu kwita ku muryango, gufasha gukumira no kurwanya ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, uko bakwiye kwitwara haba mu kwigisha abaturage, gutanga amakuru no gukora raporo neza.
Avuga ku mukoro atahanye, yagize ati“ Twungutse ubumenyi dusobanurirwa ingingo ku yindi, duhabwa n’ingero zadufashije kumva neza uburemere bw’ibyaha bishamikiye kuri iri hohoterwa. Biradufasha gusubira mu Mudugudu twaturutsemo twegere ingo kuko hari nk’ibyo batubwiye twasubiza amaso inyuma tugasanga dufite ingo zigaragaramo ibyo bikorwa bimwe tutahaga uburemere. Turabaganiriza, turusheho kubegera ni biramuka binakomeye dutange raporo hakiri kare mu kagari ni binagera kuri RIB bitangirwe amazi atararenga inkombe”.
Aya mahugurwa, yatumiwemo abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, Abajyanama b’Ubuzima, Abakuriye urubyiruko n’abakuriye Abagore, Malayika Murinzi, DASSO, Inshuti z’Umuryango, Abafite ubumuga ndetse na bamwe muri ba Gitifu b’Utugari. Bose basabwe gusanga abo bahagarariye bakajyana mu ngamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, aho batabasha bagasaba ubufasha kare.
Munyaneza Theogene
One Comment
Comments are closed.
Tunyurwa n amakuru mutugezaho