Kamonyi: Ubujura mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga cyari kirinzwe n’inkeragutabara
Abantu bataramenyekana, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 08 Ukuboza 2023 bateye mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga ho mu Mayaga biba icyuma gikoreshwa mu gupima ibizamini-Mikorosikopi( Microscopy), biba kandi Mudasobwa imwe. Abarinzi babiri bo mu Nkeragutabara ni bo bari barinze ikigo. Ubuyobozi bw’ikigo Nderabuzima buvuga ko ikibazo kiri muri RIB.
Ruzigana Jean Damascene, Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga yahamirije intyoza.com ko ubujura buvugwa koko bwabaye ariko ko RIB Sitasiyo ya Mugina yamaze kwinjira mu kibazo ngo hamenyekane byinshi kuri ubu bujura.
Avuga ko kumenyekana k’ubu bujura byaturutse ku bakozi baje mu kazi ku wa Gatandatu mu gitondo, basanga ibyo bikoresho byibwe ariko abazamu babiri bo muri Koperative y’Inkeragutabara bari baraye mu kigo bakaba ntabo bahasanze, batazi n’igihe bagendeye kuko bagiye batamurikiye ababasimbura uko basize ikigo baraye mo.
Avuga kuri uku kwibwa, yagize ati“ Byarabaye! Ku wa Gatanu mu ijoro, hano haribwe!, Hibwa mikorosikopi imwe na Kompiyuta imwe( Desktop) ariko dufite abarinzi batanzwe na Koperative y’Inkeragutabara( bafitanye amasezerano). Abo barinzi rero babyutse bitahira kandi bataha batanasimbuwe nk’uko bisanzwe bigenda”.
Akomeza avuga ko mu kwinjira aho bibye, bishe amadirishya babona gutwara ibyibwe muri Serivise zitandukanye. Avuga kandi ko bikimenyekana bihutiye kubibwira ukuriye Inkeragutabara ku rwego rw’Umurenge ndetse no ku rwego rw’Akarere kandi ko bahageze.
Ruzigana Jean Damascene, avuga ko ingingo ya Gatatu yo mu masezerano bafitanye na Koperative y’Inkeragutabara ivuga neza ko iyo hagize ikibwa cyangwa cyangirika biturutse mu burangare bw’abakozi babahaye batakoze akazi kabo uko bikwiye ari iyi Koperative yishyura. Gusa na none avuga ko ibyo bisaba iperereza ry’urwego rubifitiye ububasha kugira ngo abe ariryo rishingirwaho ari yo mpamvu ikibazo cyashyikirijwe urwego rwa RIB Sitasiyo ya Mugina yamaze gutangira Iperereza.
intyoza