JENOSIDE: Bwa mbere mu Bubiligi, Umunyarwanda yakatiwe Igifungo cya burundu
Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023, rwahamije Umunyarwanda Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rumuhanisha igihano cy’igifungo cya “Burundu”. Mugenzi we baregwa hamwe, Basabose Pierre kubera uburwayi afite rwategetse ko ajyanwa mu nzu y’abafite ubumuga(uburwayi) bwo mu mutwe( internement Psychiatrique). Ni ubwa mbere ibihano biteye bitya muri iki Gihugu bihawe Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Icyemezo cy’urukiko rwa Rubanda kuri aba bagabo bombi, kije nyuma y’uko tariki ya 19 Ukuboza 2023 rwari rwahamije Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ibyaha by’Intambara, Kwica abigambiriye hamwe n’icyaha cyo gusambanya abagore ku gahato, ahanishwa igifungo cya “Burundu”.
Ubushinjacyaha, igihe bwasabaga ibihano bwabwiye inteko iburanisha ko hari umutangabuhamya wavuze ko nta nyamaswa yakora nk’ibyo Twahirwa Séraphin yakoze, ko na bamwe mu Bahutu bakoranaga, nabo ubwabo bamutinyaga bitewe n’ubugome yagiraga.
Ibi byaha byose, urukiko rwavuze ko yabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu Gatenga hamwe n’i Gikondo aho yari umuyobozi w’interahamwe. Ni mu gihe kandi mugenzi we Basabose Pierre yahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko kuri we kubera uburwayi urukiko rutegeka ko ajyanwa ku gahato mu kigo kita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, aho igihe ubuzima bwe buzaba bumeze neza ashobora kuzakatirwa.
Mu gihe urubanza rwaburanishwaga, mu batangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha, umwe muri bo yabwiye urukiko ko; Abicanyi, Interahamwe igihe bicaga Abatutsi yabonaga bari mu bihe bibanejeje, bameze nk’abari mu munsi mukuru, Nta bumuntu bafite, ko “bari nk’ibikoko”.
Umutangabuhamya, yabwiye urukiko ko igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyari igihe kigoye ariko kandi ku bicanyi bikaba ibihe bibanejeje. Ati“ Byari ibihe bibanejeje, bimeze nk’umunsi mukuru, nta bumuntu bari bagifite, bari bameze nk’ibikoko”.
Urubanza rw’aba Banyarwanda uko ari babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin rwiswe ‘‘Rwanda 8 ’’ rwatangiye kuburanishwa mu mizi taliki ya 09 Ukwakira 2023. Byari biteganijwe ko nta gihindutse ruzapfundikirwa taliki ya 08 Ukuboza 2023 ariko siko byagenze kuko twapfundikiwe kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023.
Pierre Basabose(ufite uburwayi), mu gihe cy’iburanisha ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ariko busaba urukiko ko rwazareba igihano akwiye hashingiwe ku buzima bwe. Ni mu gihe mugenzi we Twahirwa Séraphin igihano cya “Burundu” yahawe aricyo n’ubushinjacyaha bwari bwamusabiye.
Aba bagabo bombi, yaba Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bamaze hafi amezi atatu muri uru rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi baburana ku byaha bashinjwaga birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by’intambara, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.
Imbere y’inteko iburanisha, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko impamvu habayeho guhuza dosiye yabo bombi (Jonction de deux dossiers), Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ari uko bombi bari baziranye, ko kandi ibyaha bakoze babikoreye hamwe mu mujyi wa Kigali, bakaba kandi barakoranaga bya hafi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana wari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Munyaneza Theogene