Igisirikare cy’u Rwanda-RDF cyatangaje ko kishe kirashe umwe mu basirikare batatu ba DR Congo
Itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryo kuri uyu wa 16 Mutarama 2024, rivuga neza ko abasirikare batatu ba DR Congo barenze umupaka bakavogera ubutaka bw’u Rwanda. Umwe muri aba yarashwe n’ingabo z’u Rwanda ahita apfa mu gihe bagenzi be babiri batawe muri yombi. Ibi, byabaye ku i saa saba n’iminota icumi z’iri joro ryakeye.
Iri tangazo ry’ingabo z’u Rwanda, rigaragaza ko Abasirikare batatu ba DR Congo bambutse bakarenga umupaka, bakavogera ubutaka bw’u Rwanda binjiriye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu.
Aba basirikare, babiri ni; Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 y’amavuko ndetse na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28 y’amavuko. Uwagatatu utavuzwe amazina muri iri tangazo yarashwe n’ingabo z’u Rwanda arapfa ubwo yazirasagaho.
Itangazo, rivuga ko aba basirikare ba DR Congo batawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi zifashojwe n’abanyerondo. Rigaragaza kandi ko aba basirikare ba DR Congo bari bafite imbunda za AK-47, bafite Magazine enye zirimo amasasu 105, bafite ikote ridatoborwa n’amasasu hamwe n’ishashi irimo urumogi.
Muri iri tangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda-RDF, rigaragaza ko ku ruhande rw’u Rwanda nta musirikare wapfuye cyangwa se ngo akomereke. Risoza rigaragaza ko iperereza kuri ibi byabaye rikomeje.
Si ubwa mbere ingabo z’u Rwanda zirashe umusirikare wa DR Congo-FARDC kuko n’umwaka ushize mu kwezi kwa Gatatu hari uwo zarashe avogereye ubutaka bw’u Rwanda, aho yinjiriye mu buryo butemewe ku mupaka munini ahazwi nka“Grande Barrière”.
Photo/internet
intyoza