Abasirikare ba M23 barimo umuvugizi wayo Maj. Willy Ngoma bazamuwe mu mapeti
Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, mu itangazo ryasohowe na M23 rigaragaza ko yazamuye mu ntera abasirikare barimo aba Offisiye bakuru 9. Abo barimo; Colonel Gacheri Musanga Justin yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général, Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye na Karangwa Bihire Justin bazamurwa ku rya Colonel.
Mu basirikare bakuru( Abofisiye) bari ku ipeti rya Major barimo Willy Ngomba ari nawe muvugizi w’uyu mutwe wa M23, hari Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Mukomari Ruben, Kasongo Papy hamwe na Mwiseneza Gakwaya Christian nibo bazamuwe bahabwa Ipeti rya Lt Colonel ( Lieutenant colonel).
Abandi basirikare bato icyenda aribo; Sebuntu Kabagema Léonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kigabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu bazamuwe bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.
Uyu mutwe wa M23, uzamuye mu ntera aba basirikare bawo nyuma yo gukora amavugurura mu miyoborere y’amashami yayo, arimo irishinzwe ubukangurambaga n’irishinzwe imari.
Uretse gukora amavugurura mu miyoborere y’imbere muri wo, wanahinduye ubuyobozi bwa teritwari ya Rutshuru mu rwego rwo kugira ngo biworohere “kurinda umutekano” w’abayituyemo n’imitungo yabo.
Ibi byakozwe n’uyu mutwe wa M23, bije mu gihe ingabo za Leta ya RDCongo n’abazifasha mu rugamba batangije ibitero bigari bigamije gukura M23 mu bice byose igenzura nubwo bidashobora gupfa koroha.
intyoza