• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Leta ya DR Congo iravuga ko yagaruye ituze i Sake

Umwanditsi
February 8, 2024

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo- DRC yatangaje ko ituze ryagarutse muri ‘centre’ ya Sake muri Masisi nyuma y’uko abantu basaga ibihumbi kuri uyu wa gatatu bayivuyemo bagahunga imirwano berekeza i Goma.

Minisiteri y’itumanaho muri iki Gihugu yatangaje ko Leta ishimira ingabo za FARDC ku gitero cyo kwigaranzura, “cyakoranywe ubutwari no kwiyemeza kandi kikagarura ituze mu mujyi wa Sake”.

Abaturage benshi b’iyi ‘centre’, iri kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, kuva kuri uyu wa Gatatu ku gasusuruko barahunze nyuma y’imirwano ikomeye ku misozi ikikije iyi ‘centre’ ya Sake iri mu kibaya gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.

Kuri uyu wa Gatatu, umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ibirindiro by’ingabo za Leta ku misozi ya Nturo 1, Nturo 2, n’indi ikikije Sake. Ntibizwi neza niba ingabo za Leta zisubije iyo misozi.

Biragoye kugenzura no gushimangira ibivugwa n’impande zirimo kurwana, gusa ariko ushingiye ku hari kubera imirwano kuva muri ‘weekend’ ishize bigaragara ko umutwe wa M23 wasatiriye umujyi wa Goma ugafata ibindi bice uturutse iburengerazuba mu bice bya Masisi, Kirolirwe cyangwa Karuba.

Leta yavuze ko yamagana M23 ku “kurasa ibisasu mu kajagari” hafi y’ikiyaga cya Kivu, n’i Mugunga mu mujyi wa Goma mu ijoro rishyira kuwa gatatu “byarashwe ku baturage b’abasivile”, ivuga ko ibyo “bigize ibyaha by’intambara” kandi bitazagenda bidahanwe.

Umutwe wa M23 na wo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, usanzwe ushinja ingabo za Leta kurasa ibisasu ku baturage b’abasivile mu bice wigaruriye i Masisi na Rutshuru zikoresheje za drone n’indege z’intambara, nayo ibi ibyita ibyaha by’intambara byibasira abasivile.

Amatangazo yasohowe n’impande zombi kuwa Gatatu yumvikanyemo ko zishaka agahenge. Leta isaba ko M23 isubira inyuma, naho M23 igasaba Leta ibiganiro mu gukemura amakimbirane mu mahoro.

Kinshasa ikomeza gushinja Kigali ko ari yo ifashije umutwe wa M23, ibyo Leta y’u Rwanda ihakana. Kinshasa nayo ishinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR irwanya ubutegetsi bwa Kigali, ibyo uruhande rwa Kinshasa narwo ruhakana.

Ibintu bishobora gukomeza kumera nabi n’ I Goma-UN

Ishami rishinzwe ubutabazi rya ONU rivuga ko iyi mirwano yatumye abantu nibura 130,000 bava mu byabo muri teritwari ya Masisi mu byumweru bibiri bishize hagati ya tariki 24 Mutarama(1) na tariki 5 z’uku kwa Gashyantare.

Iri shami rya ONU rivuga ko abahunze imirwano barimo abagera ku 26,000 bari i Sake, n’abagera ku 24,000 bari muri ‘centre‘ ya Minova, hombi hegereye ikiyaga cya Kivu, kandi “ntibarabona ibiribwa, amazi meza, ubuvuzi n’aho kwikinga bikwiriye”.

Kuba inzira z’ubutaka zerekeza mu mujyi wa Goma, utuwe n’abagera kuri miliyoni ebyiri, ubu zifunze, bishobora gushyira uyu mujyi – usanzwe urimo abavuye mu byabo barenga 500,000 mu kaga ko kubura ibiribwa, bikaba byateza n’ingorane mu bucuruzi, nk’uko ONU ibivuga.

Iryo shami ry’ubutabazi rya ONU rivuga ko “hari ibyago byinshi ko ibintu bishobora gukomeza kumera nabi n’i Goma”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amakuru avuga ko hari imirwano iri kumvikana muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Buhumba na Kibumba.

intyoza

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga