Kamonyi-Rukoma: Uwakuwe mu kirombe ari muzima yaguye kwa muganga-CHUK, bagenzi be baraye mu nda y’Isi bakuwemo bapfuye
Bari abagabo batatu baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Koperative KOMIRWA (COMIRWA) mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 22 Mata 2024. Umwe witwa Bucyanayandi Evaliste w’imyaka 27 y’amavuko yakuwemo ku mugoroba yanegekaye ariko akiri muzima ndetse aganira, ariko yaje kugwa mu bitaro bya Kaminuza nkuru y’u Rwanda-CHUK. Bagenze be babiri baraye mu nda y’Isi, nyuma y’uko bwije batababonye, bazindutse babashakisha ariko bakurwamo ku gicamunsi nta n’umwe ukiri muzima.
Ubwo Bucyanayandi Evaliste yakurwaga mu kirombe akiri mu zima, yageze imusozi avuga ndetse abwira abo asanze ko nubwo akuwemo ariko bagenzi be basigayemo nubwo yavugaga ko atazi niba ari bazima cyangwa se bapfuye.
Abo yavugaga asizemo ni; Niyitegeka Etienne w’imyaka 43 y’amavuko hamwe na Twizeyimana Emmanuel w’imyaka 24 y’amavuko, ari nabo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024 bakuwe mu nda y’Isi bapfuye.
Innocent Mandera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma aganira na intyoza.com yavuze ko nk’ubuyobozi bababajwe n’urupfu rw’aba baturage b’Umurenge wa Rukoma baguye mu kirombe, avuga ko bakoze uko bashoboye mu mbarga z’amaboko ndetse bitabaza imodoka kabuhariwe mu gucukura ariko biranga basanga abari baraye batabonetse nta n’umwe ikiri muzima.
Uko ari batatu, umwe muri bo akomoka mu karere ka Rulindo mu gihe abandi babiri bari abaturage bakomoka mu murenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Igikorwa cyo kubashakisha, cyahagaze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024 bamaze kubona uwakuwemo akiri mu zima, abandi hasubukuwe ibyo kubashakisha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, babonwa ndetse bakurwamo ahagana ku I saa cyenda n’igice, aho bahise berekezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma mu gihe uwaguye CHUK akiriyo, biteganijwe ko azakurwayo kuri uyu wa Gatatu ajya gushyingurwa.
Soma hano inkuru yabanje umenye byinshi;Kamonyi-Rukoma: Umwe muri Batatu bagwiriwe n’ikirombe araye akuwemo bagenzi be baraye mu nda y’Isi
intyoza