Kamonyi-Rugalika: RPF yadukuye mu gikari idusubiza agaciro, turi ubuhamya bugenda
Abagore basaga igihumbi(1000) bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Rugalika, mu nteko rusange yabahurije mu nzu y’Igihango cy’Urungano, bishimiye ibikorwa Umuryango FPR-INKOTANYI umaze kubagezaho mu myaka 30. Bahamya ko bakuwe mu gikari bagahabwa ijambo, ko kandi ku bwa FPR-INKOTANYI Ubuzima bw’Umugore w’U Rwanda bwabaye bwiza, bahabwa ijambo bari barapfukiranywe. Bati“ Ubuzima bwararyoshye mu nguni zose”.
Mujawayezu Petronilla, umwe mu bagore uvuga ko yize kugera ku rwego rwa Kaminuza, ahamya ko yahawe ijambo, ko yagize agaciro kubera FPR-INKOTANYI, avuga ko ubwe ari Ubuhamya bwigendera bw’ibyiza n’agaciro FPR-INKOTANYI yasubije Umugore.
Ati“ Njyewe ndi Ubuhamya bugenda, bugaragaza ibyiza FPR yatugejejeho. Nko mu muryango wanjye ni njye muntu w’Umukobwa wageze mu mashuri yisumbuye bwa mbere. Barigaga ariko hagakomeza abahungu gusa. Nyuma yo kwiga kandi ntabwo twize ngo duhezwe ku mirimo kuko n’iyo abenshi bari bazi ko ikorwa n’abahungu ubu tuyihuriraho, tugapiganwa ndetse tukabatsinda”.
Agira kandi ati“ Iyo ataba RPF ntabwo nari bwige, ubu wenda mba ndi ahantu ntazi hirya iyo ng’iyo wenda mu kabande kuko nko mu muryango wanjye baravugaga ngo Umugore aramutse yize ngo kwaba ari uguteza imbere undi muryango wundi. Hari n’umwe mu bakuru wo mu muryango wacu nigeze nabaza nti kuki abantu bakuru b’imbere yanjye mu muryango nta wundi muntu w’Igitsina Gore wari warize, arambwira ngo hari imyumvire ivuga ko umukobwa aramutse yize amashuri menshi yaba “INDAYA”.
Akomeza avuga ko uyu munsi iyo myumvire yajyanye n’amateka y’ahahise, aho Umugore atagiraga ijambo, agahezwa nk’utagira icyo yamarira Igihugu mu bikorwa bitandukanye. Ati“ Kubera rero FPR-INKOTANYI, uyu munsi siko bimeze kuko turiga tukagirira umumaro Igihugu, tukigirira n’Umumaro. Rero icyo nashishikariza Abadamu bagenzi banjye ni uko babyaza umusaruro amahirwe twahawe”.
Avuga ko kubona uburyo yashimira Umuryango FPR-INKOTANYI bigoye kubisobanura kuko ibyo gushima no gushimirwa ari byinshi. Ahamya kandi ko kubona amagambo asobanura uko aramutse ahuye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wasubije umugore ijambo, nabyo ngo kumushimira birenze ibyo buri wese yakumva kuko nta jambo ryabisobanura neza. Gusa ngo ahuye nawe “Yamushimira”.
Mujawayezu, avuga ko nyuma y’uko FPR-INKOTANYI imweretse ko ari uw’agaciro ndetse ashoboye, yitinyutse akagana ibigo by’Imari(Banki) ashinga ikigo cy’ishuri cyitwa SHALOM kibarizwa muri Rugalika, aho ubu gifite amashuri y’inshuke n’abanza. Ibi, avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uretse amashuri ya Leta, ay’Abihayimana ndetse n’abagabo abenshi bishyiraga hamwe bagashinga ishuri, nta mugore wabitinyukaga. Ahamya ko ababibashije babikoze ubwo FPR-INKOTANYI yari imaze kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, igaha Umugore Ijambo atari yarigeze.
Akomeza ati“ Dufite Igihugu cyiza, igihari ni ugutinyuka kuko turashoboye. Igihugu kiduha amahirwe yose. Dufite Ubuyobozi bwiza iyo umuntu afite ibitekerezo byiza byubaka Igihugu ubuyobozi buramushyigikira. Bagenzi banjye ni bitinyuke kuko barashoboye, ni bafatire ingero kuri bagenzi babo babikoze kandi bigakunda”.
Bertilde Nyiracumi(umwubatsi), avuga ko ibyo Umuryango FPR-INKOTANYI umaze gukorera Umugore birenze igipimo cy’agaciro bahabwaga hambere. Ati “ Muri iyi myaka 30 navuga ko FPR-INKOTANYI yakoze imirimo ikomeye kuri njyewe ariko kandi no ku mugore muri rusange. Yazanye uburezi kuri bose, aho umukobwa atabashaga kwiga cyangwa se hari n’aho atabashaga kuba yagenda harimo no kuba yajya mu ruhame rw’abantu ngo agire ijambo ku bikorwa bitandukanye ariko kuri ubu muri iyi myaka 30 urugendo rukomeje, kuri njyewe nabashije kwiga ndetse niga ubumenyi n’imyuga ngiro, ya myuga yitwaga ko ari iy’Abagabo cyera. Ubu nize ishami ry’Ubwubatsi mu yisumbuye ndetse ndazamuka no muri Kaminuza ndarikurikirana, nihangira imirimo nkagenda ngapiganwa n’abarimo abagabo bumvaga ko imirimo ari iyabo nkabatsinda”.
Mu gihe hambere bavugaga ko iterambere ry’urugo rishingiye ku mugabo, we siko abibona. Ati“ Cyera, umugore ndetse n’abandi bahuje imyumvire yavugaga ko iterambere ry’urugo rireba umugabo, ko ariwe uruhahira umugore akaba uwo gukora uturimo two mu rugo ariko ubu ndi Umubyeyi, umugabo wanjye atekereza ahava umusingi nanjye ngatekereza Fondasiyo, tugahuriza hamwe tukirukansa iterambere ryacu n’iry’Igihugu muri rusange kuko tuba twafatanije”.
Kuri Nyiracumi, FPR-INKOTANYI ku hashize, none no ku hazaza ayibona atya“ RPF kuri njyewe ni Ubuzima, ni Ubwenge, ni Ubushobozi, ni Imibereho myiza, ni Iterambere, mbese RPF ni byose kuri njye. Abagore bagenzi banjye ni batinyuke barashoboye kuko niba mbikora njyewe bigakunda n’undi byakunda. Aho FPR yaziye, Umugore yahawe ijambo, nta mpamvu rero yo kugira ngo iduhe ijambo twebwe duceceke. Tugomba kuvuga, tugakora tukagaragaza ko koko Umugore ashoboye. RPF kuduha ijambo ntabwo yatwiheshyeho, yaziye Igihe, yaje ari igisubizo ku bagore no ku muryango”.
Marie Jeanne Mukamusoni, Uhagarariye Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI mu Murenge wa Rugalika, avuga ko nk’Abagore ubu bishimira ibyiza byinshi bagejejweho na FPR-INKOTANYI muri iyi myaka 30 ishize.
Avuga ku byo bishimira nk’Abagore, yagize ati“ Harimo kuba twaravuye inyuma mu gikari tugasohoka hanze tukagaragara, tugahabwa ijambo. Tuba mu nzego zifata ibyemezo. Twishimira ko tutagihezwa, mbese ni byinshi byakozwe kandi bigikomeza gukorwa ariko kandi turanasabwa gusigasira ibyagezweho”.
Agira kandi ati“ Kubera FPR, Ubuzima bwaraturyoheye mu nguni zose, mu byerekezo byose kuko niba nabasha kujya gupiganira akazi hamwe na Musaza wanjye, nkajya mu nzego zifata ibyemezo nkaba nagira icyo nkora, nanjye ngafata umwanzuro nk’Umugore, twumva ubuzima bwararyoshye. Mu butabera, mu Mibereho myiza, mu Bukungu, mu miyoborere, mu Buzima, mu Bucamanza n’ahandi, mbese ibintu byinshi byatugezeho nk’abagore kandi twumva ari iterambere tugomba gusigasira mu nkingi zose za RPF. Mpuye n’uwansubije ako gaciro namubwira nti“ Warakoze Mubyeyi, Urakarama, Tukuri inyuma kandi aho uzadutuma tuzajyayo”.
Aba bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI bakoze inama y’inteko rusange, banarahiza abemeye kwinjira mu Muryango FPR-INKOTANYI basaga 40 biyemeje gushyira imbaraga hamwe no kugendera mu mahame agenga Umuryango.
Munyaneza Théogène