Kamonyi-Kwibuka30: Hari benshi bakiriye, bagiriye neza ariko igihembo bahawe ni ukwicwa-Rutsinga Jacques
Ubwo Ubuyobozi n’Abakozi b’Akarere ka Kamonyi bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko abahoze bakorera Leta mu byahoze ari amakomini ya; Runda, Taba, Musambira, Kayenzi, Rutobwe na Mugina zahujwe zikabyara Akarere ka Kamonyi, abaje kwibuka babwiwe ko aba bari abakozi ba Leta, bakiraga ababagana ndetse bagiriye neza benshi ariko nta kindi bahembwe uretse Urupfu.
Rutsinga Jacques wayoboye Akarere ka Kamonyi, mu kiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda haba mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibukije ko aya Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari abayarwanya ndetse badashaka no kuyumva.
Ati“ Ntabwo abagize uruhare muri aya mateka mabi bifuza y’uko twayagarukaho cyane cyangwa se twakomoza ku mizi yayo, kubera y’uko birumvikana birabatoneka”. Yakomeje yibutsa ko ari byiza kwibukiranya amateka by’umwihariko kuri aba bahoze ari abakozi bakoreraga Igihugu.
Yakomeje, ati“ Bari abakozi batanga Serivise, baziha abaturage! Ibyo aribyo byose hari benshi bari barakiriye kandi bagiriye neza, ariko igihembo bahawe birumvikana ni ukwicwa. Cyakora sibo bonyine! Bishwe mu mugambi mugari w’ubutegetsi bwariho wo kurimbura Umututsi nkuko nyine byakozwe no mu bindi bice”.
Rutsinga Jacques, avuga ko kumva neza aya mateka y’u Rwanda ari ukuyahera; mbere y’Ubukoroni, mu gihe cy’Ubukoroni, mu gihe cy’ibyiswe Repubulika ndetse n’u Rwanda rw’uyu munsi muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ugiye mu mateka y’u Rwanda mbere y’Ubukoroni, Rutsinga yibukije ko rwari rutuwe n’Abanyarwanda ariko uko Amateka abigaragaza, nta makimbirane yaranze Abanyarwanda b’icyo gihe ashingiye ku miterere y’Abantu, uko basa yaba indeshyo, yaba se n’ibindi ibyo aribyo byose.
Avuga ko rwari u Rwanda rw’Umwami, ko kandi byari bijyanye n’aho Isi yari igeze kuko imitegekere ari uko yari iteye. Ahamya ko kandi ibyo bitari umwihariko ku Rwanda gusa kuko hari n’ahandi henshi hari Ubwami, hari n’aho na n’uyu munsi bukiri.
Kuba u Rwanda rwari rufite ubutegetsi bushingiye ku Bwami, avuga ko ibyo bitigeze biteranya Abanyarwanda ngo bibageze ku rwego rw’aho bamwe bicwa!. Gusa, yerekana ko icyashobokaga byari Amakimbirane nayo wasangaga mu miryango ariko bitari ugusanga hari aho Abanyarwanda bapfa uko bateye, bapfa ubutunzi cyangwa se n’ibindi.
Akarere ka Kamonyi, kugera kuri iyi nshuro ya 30 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze kumenyekana abari abakozi ba Leta 22 muri ariya makomine 6 twavuze hejuru ari yo yahujwe akabyara Kamonyi. Ubuyobozi bw’Akarere busaba buri wese wagira amakuru ku wari umukozi muri ariya Makonine wazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko yafasha ubuyobozi agatanga amakuru.
Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi wo Kwibuka;
Munyaneza Théogène