Abasaga 70 bari bafungiwe mu bwongereza bategereje koherezwa mu Rwanda babaye barekuwe
Abanyamategeko bunganira abasaba ubuhungiro bari bafunzwe mu Bwongereza kugira ngo boherezwe mu Rwanda, bavuga ko 79 ubu barekuwe by’agateganyo.
Abasaba ubuhungiro benshi barafunzwe kuva mu mpera ya Mata (4) uyu mwaka, nyuma yuko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak avuze ko indege zizabajyana mu Rwanda mu byumweru bya mbere bya Nyakanga (7) uyu mwaka.
Kwemeza ko abo barekuwe bibaye nyuma y’uko abanyamategeko bunganira Leta babwiye urukiko rukuru rw’Ubwongereza ko nta ndege izahaguruka ibajyanye mu Rwanda mbere y’itariki ya 24 Nyakanga, bibaye hafi cyane.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ntiyigeze na rimwe yemeza umubare w’abafunzwe, ndetse yavuze ko itazatanga amakuru yuko gahunda yo kubohereza mu Rwanda izaba irimo kugenda intambwe ku yindi.
Minisitiri w’intebe Sunak avuga ko nasubira ku butegetsi indege zizabajyana mu Rwanda mu buryo buhoraho, guhera muri Nyakanga.
Ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko rizakuraho iyo gahunda niriramuka ritsinze amatora rusange yo ku itariki ya 4 Nyakanga.
Amashyaka Liberal Democrats na SNP na yo avuga ko iyo gahunda ikwiye kuvanwaho kuko ihonyora amategeko mpuzamahanga.
Amatora rusange yegereje ntabwo ari igipimo cyo mu rwego rw’amategeko cyatumye abo barekurwa, ariko abacamanza basuzuma muri buri dosiye niba bashyize mu gaciro urugendo rw’indege rwitezwe kubaho.
Mu itangazo cyasohoye ku rubuga nkoranyambaga X, ikigo cy’ubwunganizi mu mategeko, Duncan Lewis Solicitors, cyagize kiti:” Twunganira 50 mu bafunze ndetse dushobora kwemeza ko ubu bose barekuwe by’agateganyo”.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti“ Abakiliya benshi ni abarokotse iyicarubozo no gucuruzwa [kw’abantu]. Urukiko, mu kubarekura by’agateganyo, rwasuzumye mu kuri ko nta byago bateje byuko bahita babura, rugera ku myumvire yumvikana ko kuvanwa [kwabo mu Bwongereza bajyanwa mu Rwanda] kutegereje”.
Abo bunganizi mu mategeko bavuze ko ingaruka yo gufungwa “kutari ngombwa ndetse kw’igihe kirekire” yabaye ku bakiliya babo, “ntirasuzumwa byuzuye”.
Icyo kigo cy’ubwunganizi cyongeyeho kiti:” Ikigero cy’ukuntu amafaranga yo mu misoro ya rubanda yapfushijwe ubusa mu gufunga abantu muri ubu buryo, mu gihe cy’amatora yo mu nzego z’ibanze kubera ikigaragara ko ari inyungu za politiki, mu gihe kuvanwa [mu Bwongereza] kutari kwegereje, gicyeneye kubarwa”.
Ikindi kigo cy’ubwunganizi mu mategeko, Wilsons, cyabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abakiliya bacyo bose 15 bari bafunzwe muri gahunda minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yise “Operation Vector” yo gutegura abazajyanwa mu Rwanda n’indege na bo barekuwe.
Umuryango w’ubugiraneza witwa Bail for Immigration Detainees, utanga ubujyanama n’ubwunganizi mu mategeko ku buntu, uvuga ko abakiliya bawo 14 harimo abarekuwe by’agateganyo n’inkiko, cyangwa abarekuwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bagasubira mu macumbi.
Amategeko ajyanye no kwinjira mu gihugu no kuhavanwa avuga ko abaminisitiri bashobora gusa gufungira abantu mu bigo bategererezamo kuvanwa mu gihugu, iyo “bishoboka mu by’ukuri” ko bazashyirwa mu ndege mu gihe runaka kirimo gushyira mu gaciro.
Igihe inkiko zitegetse irekurwa ry’abantu bashobora kuba bazavanwa mu Bwongereza ku itariki iri imbere, ubusanzwe basabwa kujya bajya kwitaba abategetsi mu buryo buhoraho.
Ubu, abacamanza barimo gukurikirana ibirego bikomeye birenga icumi byatanzwe kuri gahunda ya Minisitiri w’intebe Sunak yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza.
Urukiko rukuru rwanzuye ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikwiye gutanga ibimenyetso by’inzobere ku ihohotera rivugwa ko rikomeje gukorerwa mu Rwanda.
Ku wa kabiri, Leta y’u Rwanda yavuze ko UNHCR “ibeshya” kandi ko isa n’ishaka kugeza ibirego bihimbano mu nkiko z’Ubwongereza ku buryo u Rwanda rufatamo abasaba ubuhungiro.
Nubwo hari urujijo kuri ejo hazaza h’iyi gahunda, inkiko zo zigomba gukora zigafata ko indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro zishobora guhaguruka, kugeza ubwo minisitiri yazibwira ko bitagishobotse.
intyoza