Kamonyi-Ruyenzi: Bashyizwe ku gipimo basanga ikibatindiye ari itariki y’itora ngo bahamye ukwemera kwabo

Mu kwamamaza Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw’Akagari ka Ruyenzi kari mu Murenge wa Runda, umwe muri itatu igize imirenge y’Umujyi w’Akarere ka Kamonyi, Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, Abanyaruyenzi ndetse n’Abanyerunda muri rusange bahamije ukwemera kwabo mu ruhame ko gahunda ari “Igikumwe ku Gipfunsi”. Bavuga ko batindiwe n’itariki y’itora ubundi ijwi rigahwana n’igikumwe bitorera Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

Aganira n’Intore z’Umuryango za Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda kimwe n’abandi banyamuryango baje kubashyigikira, Umuyobozi w’Umuryango(Chairman) FPR-INKOTANYI ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, Uzziel Niyongira yabwiye abitabiriye uku kwamamaza ko ibyo bagaragaje, ibyo bavuga ari igisobanuro gihamya ko batindiwe n’itariki ya 15 Nyakanga bakajya kwitorera Paul Kagame, bagatora FPR-INKOTANYI.

Uzziel Niyongira Chairman wa FPR-INKOTANYI/Kamonyi.

Yagize ati“ Nkotanyi za Ruyenzi, uwareba uko mwizihiwe, Molare mufi ntabwo yashidikanya ko akazi twakarangije!. Akazi twarakarangije, icyo dusigaje ni ku itariki 15 tukabihamya”.

Aha, Intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI muri Ruyenzi n’Abanyerunda muri rusange bahise bazamurira amajwi icyarimwe bagira bati“ Paul Kagame, Urasobanutse kandi urashohoye, nti tuzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere”.

Uzziel Niyongira, yabwiye Abanyaruyenzi, Abanyerunda n’Abanyakamonyi bose muri rusange ko Paul Kagame akunzwe mu buryo bwose, mu byerekezo byose haba ku banyamuryango ndetse n’abandi bo mu mitwe ya Politiki itandukanye.

Inkotanyi za Ruyenzi muri Runda, bitabiriye ku bwinshi.

Ati“ Mu by’ukuri, Chairman wacu Nyakubahwa Paul Kagame Abanyarwanda twese ari abanyamuryango b’Umuryango FPR-INKOTANYI ari n’Abanyarwanda bose bari no mu yindi mitwe ya Politiki turamwemera twese. Impamvu nta yindi, uru Rwanda rwari rwaguye rusa nk’aho nta ruhari ararwegura, ararusigasira, ararwubaka, aduha icyizere rurazanzamuka, ubu rumaze kuba ubukombe ari mu Rwanda no mu mahanga. Utamutora ubundi yatora nde?.

Yasoje yibutsa buri wese ko Itora ryegereje, ko buri wese ugeze igihe cyo gutora akwiye gushyira hafi Indangamuntu utayifite akihutira kwegera ubuyobozi bukamufasha kuyibona cyangwa se kubona ikiyisimbura kugira ngo atazabura uko atora.intyoza

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

Abakandida Depite b’Umuryango FPR-INKOTANYI, Prisca na Jean Paul.

Barahabyinnye karahava.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →